Apple Cider Vinegar, izwi nka vinegere ya pome, ni ikinyobwa karemano gikomoka ku mbuto za pome zasembuwe. Imaze imyaka myinshi ikoreshwa mu buvuzi gakondo no mu mibereho ya buri munsi kubera akamaro kanini ifitiye ubuzima bw’umuntu. Uyu munsi, Apple Cider Vinegar ikoreshwa cyane mu gufasha igogorwa, kugenzura isukari mu maraso, kurwanya umubyibuho ukabije, guteza imbere imikorere y’umutima n’umwijima, ndetse no kurinda indwara zitandukanye.
Iyi vinegere ikungahaye ku enzymes, probiotics n’intungamubiri karemano, bituma igira uruhare mu kurwanya indwara zitandukanye no kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Mu gihe ikoreshwa neza, Apple Cider Vinegar ishobora kuba igikoresho cy’ingenzi mu mibereho ya buri munsi, igafasha umuntu kwita ku buzima bwe ku buryo bwuzuye.
Muri iyi nkuru, turarebera hamwe uko Apple Cider Vinegar ikora mu mubiri, intungamubiri n’imiti karemano zirimo, ndetse n’uruhare rwayo mu kurwanya indwara no guteza imbere ubuzima bw’umuntu bwa buri munsi.
Ese ni izihe ntungamubiri ziboneka muri Apple Cider Vinegar?
Apple Cider Vinegar ntiyongera cyane calories, ariko ikungahaye kuntungamubiri zifasha umubiri gukora neza. Muri zo harimo:
- Acetic acid: ifasha mu kugenzura isukari n’uburyo ibinure byinjira mu mubiri
- Probiotics (Good bacteria): zifasha mu igogora no kongera ubudahangarwa
- Enzymes karemano: zifasha mu gutunganya ibiryo neza mu mara
- Minerals: harimo potassium, magnesium, na calcium zifasha umutima n’imikaya
- Antioxidants: zirwanya radicals libres, zigabanya gusaza vuba no kurinda indwara
Uruhare rwa Apple Cider Vinegar mu kurwanya indwara zitandukanye
Apple Cider Vinegar igira uruhare uruhare runini mu kurwanya indwara zitandukanye zirimo;
1) Indwara z’umutima
Apple Cider Vinegar ifasha mu kugabanya cholesterol mbi (LDL) na triglycerides mu maraso bityo igafasha umutima gutera neza, ikarinda umuvuduko w’amaraso ukabije ndetse bikaganya ibyago byo kurwara stroke.
2) Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri
Apple Cider Vinegar ifasha mu kongera sensitivity ya insulin kandi ikagabanya kuzamuka kw’isukari nyuma yo gufata amafunguro bigafasha mu kugenzura isukari mu maraso igahora ku bipimo biboneye.
3) Indwara zifata urwungano ngogozi
Apple Cider Vinegar ifasha urwungano ngogozi gukora neza, ikwirakwiza probiotics nziza mu mara kandi irwanya constipation na indigestion.
4) Umubyibuho ukabije
Apple Cider Vinegar ituma umuntu ahaga vuba, bigafasha kugabanya kurya cyane.
5) Kurwanya indwara ziterwa n’udukoko
Apple Cider Vinegar ifite antibacterial na antifungal properties bituma irinda udukoko (bacteria) twangiza amara, uruhu n’amenyo
6) Inflammation no gufasha mu gusohora imyanda mu mubiri
Apple Cider Vinegar ishobora kugira akamaro mu kugabanya inflammation (ububabare bw’imitsi n’imyanya y’ubuzima) no gufasha umubiri mu gusohora imyanda mu mubiri.
Ibyo ukwiye kwitondera mu gihe ukoresha Apple Cider Vinegar
- Apple Cider Vinegar ikwiye gukoreshwa ivanze n’amazi, kuko kuyikoresha idafunguye bishobora kwangiza amenyo n’igifu.
- Abafite diyabete, umuvuduko w’amaraso mwinshi, cyangwa indwara z’umutima bagomba kugisha inama muganga mbere yo kuyikoresha kenshi.
Mu gihe udashoboye kubona Apple Cider Vinegar ushobora gukoresha inyunganiramirire (food supplements) zifite ubushobozi nk’ubwa Apple Cider Vinegar bwo kurinda indwara zitandukanye ndetse n’umubyibuho ukabije nkuko twabibonye haruguru, izo nyunganiramirire (food supplements) ubu ziboneka mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, muri zo twavugamo: Cordy royal jelly capsule, Lowgar capsules, Spirulina tablets, Colon guard, na Magillim capsules.Izi nyunganiramirire (food supplements) zirizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ibyangombwa by’ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration) na HALAL.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw