Umwenya n'ikimera kizwi nk’ikirungo cy’icyayi aho ukoreshwa wonyine cyangwa ukavangwa n’andi majyane anyuranye mu rwego rwo kurunga icyayi. Nyamara uretse kuba ikirungo, umwenya ufite akamaro gakomeye ubuzima bwacu nkuko tugiye kubibona. Ibi biterwa nuko tuwusangamo intungamubiri nyinshi umubiri ukenera nka vitamin A, B1, B2, B3, B5, B6, B9, vitamin C, potassium, calcium, magnesium, ubutare (fer), copper na zinc ndetse n’ikinyabutabire kitwa menthol kivura indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero nk’inkorora, ibicurane na asthma.
Ubu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd,hari imiti y’umwimerere Ikozwe mu bimera bitandukanye kandi ikungahaye ku ntungamubiri nkiziboneka m’umwenya nka: Aloe-Vera Soft capsules, Propolis soft capsules, Spirulina Tablets, Reishi capsules na Vitamin C capsules. Ivura indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, izifata urwunganongogozi, indwara z’uruhu ndetse no kubabara mu ngingo. Iyi miti irizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ibyangombwa by’ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration), HALAL, HACCP, na GMP (Good Manufacturing Practice).
Dore intungamubiri ziboneka mu mwenya (Mint) n’akamaro kazo mu mubiri w’umuntu
A. Vitamin A: Ituma amaso abasha kubona neza,irinda uruhu kandi ikazamura ubudahangarwa bw’umubiri.
B. Vitamin B1(thiamin): Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, poroteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga ndeste ikaba ingenzi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).
C. Vitamin B6 (Pyridoxine): Ifasha mu mikorere y’ubwonko no gukora insoro z’amaraso zitukura (globules rouges).
D. Vitamin B9 (folate): ni ingenzi mu mikurire y’uturemangingo twa DNA na RNA no mu mikurire y’ubwonko bw’abana bataravuka (bakiri munda).
E. Vitamin C:Ifasha mu kongerera ubudahangarwa bw’umubiri no kurinda indwara ziterwa na mikorobe.
F. Calcium: ikomeza amagufwa n’amenyo
G. Iron/Fer: Ifasha mu gukora insoro zitukura z’amaraso (globule rouges/ red blood cells).
H. Magnesium: ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri ndetse ikarinda imitsi itwara amaraso.
I. Potassium: ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.
J. Fiber: ituma igogora rigenda neza, gabanya isukari mu maraso ndetse zirinda uburwayi bwo kwituma impatwe.
K. Antioxidant (menthol,flavonoids na phenolic compounds): zifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangizwa naza “free radicals”
L. Zinc: Ikenewe mu gukora intangangabo (sperm)no kurinda ubugumbaku bagabo kandi ifasha mu mikurire y’intanga ngore (ovule).
M. Vitamin B3 (Niacin): Ikenerwa mu gukora imbaraga mu mubiri kandi n’ingenzi kandi mu mikorere y’urwungano rw’imyakura urwungano ngogozi n’uruhu.
N. Vitamin B2 (Riboflavin): ifasha umubiri guhindura ibiryo (ibinyasukari, ibinure, n’ibinyamavuta)mo ingufu, ni igice cy’ingenzi cya enzymezituma uturemangingo dukora neza, Ifasha mu gusana uturemangingo twangiritse,no kubungabunga uruhu, imisatsi n’inzarakandi Ifasha mu gusana ibice by’umubiri nyuma y’ibikomere.
O. Vitamin B5 (Panthotenic acid): Irinda ikanavura indwara z’amagufwa n’imitsi nka rubagimpande n’izindi,irinda ikanavura prostate ndetse irwanya indwara yo gususumira no kwibagirwa vuba ku bageze mu za Bukuru.
Umwenya (Mint) kuba ukungahaye kuntungamubiri nyinshi umubiri ukenera bituma ugira ubushobozi bwo kurwanya indwara zirimo;
- Bloating
- Indigestion
- Indwara y’amara yitwa Irritable Bowel Syndrome (IBS)
- Sinusite
- Asthma
- Inkorora n’ibicurane
- Stress
- Infection zo mu kanwa
- Kuribwa mu nda
- Iseseme
- Indwara z’uruhu na
- Kanseri.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw