Umucyayicyayi ni ikimera kizwi nk’ikirungo cy’icyayi aho ukoreshwa wonyine cyangwa ukavangwa n’andi majyane anyuranye mu rwego rwo kurunga icyayi. Nyamara uretse kuba ikirungo, umucyayicyayi ufite byinshi by’ingenzi umarira ubuzima bwacu nkuko tugiye kubibona. Ibi biterwa nuko tuwusangamo byinshi nka citral, phenols, vitamin A, B1, B2, B3, B5, B6, B9 na vitamin C. Urimo kandi potassium, calcium, magnesium, ubutare (fer), copper na zinc.

Mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd,hari imiti y’umwimerere ikozwe mu bimera bitandukanye yihariye intungamubiri nkiziboneka m’umucyayi cyayi kandi ivura indwara zavuzwe zitandukanye. Iyi miti irizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ibyangombwa by’ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration), HALAL, HACCP, na GMP (Good Manufacturing Practice).

Muri iyo miti twavugamo: Aloe-Vera Soft capsules, Magillim capsules, Spirulina Tablets, na Multivitamin capsules.

Dore intungamubiri ziboneka muri Lemonglass (umucyayicyayi) n’akamaro kazo mu mubiri w’umuntu

A. Vitamin A: Ituma amaso abasha kubona neza,irinda uruhu kandi ikazamura ubudahangarwa bw’umubiri.

B. Vitamin B1(thiamin): Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, poroteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga ndeste ikaba ingenzi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).

C. Vitamin B6 (Pyridoxine): Ifasha mu mikorere y’ubwonko no gukora insoro z’amaraso zitukura (globules rouges).

D. Vitamin B9 (folate): ni ingenzi mu mikurire y’uturemangingo twa DNA na RNA no mu mikurire y’ubwonko bw’abana bataravuka (bakiri munda).

E.  Vitamin C:Ifasha mu kongerera ubudahangarwa bw’umubiri no kurinda indwara ziterwa na mikorobe.

F. Calcium: ikomeza amagufwa n’amenyo

G. Iron/Fer: Ifasha mu gukora insoro zitukura z’amaraso (globule rouges/ red blood cells).

H. Magnesium: ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri ndetse ikarinda imitsi itwara amaraso.

I. Potassium: ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.

G. Fiber: ituma igogora rigenda neza, gabanya isukari mu maraso ndetse zirinda uburwayi bwo kwituma impatwe.

K. Antioxidant (Citral &Phenols): zifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangizwa naza “free radicals”

L. Zinc: Ikenewe mu gukora intangangabo (sperm)no kurinda ubugumbaku bagabo kandi ifasha mu mikurire y’intanga ngore (ovule).

M. Vitamin B3 (Niacin): Ikenerwa mu gukora imbaraga mu mubiri kandi  n’ingenzi kandi mu mikorere  y’urwungano rw’imyakura urwungano ngogozi n’uruhu.

N.  Copper: Ifatanyije na vitamine zo bwoko bwa B, manganese ifasha mu ikorwa ry’umunyu wa urea ukenerwa mu mubiri kandi Iringaniza umuvuduko w’amaraso,

O. Vitamin B2 (Riboflavin): ifasha umubiri guhindura ibiryo (ibinyasukari, ibinure, n’ibinyamavuta)mo ingufu, ni igice cy’ingenzi cya enzymezituma uturemangingo dukora neza, Ifasha mu gusana uturemangingo twangiritse,no kubungabunga uruhu, imisatsi n’inzarakandi Ifasha mu gusana ibice by’umubiri nyuma y’ibikomere.

P. Vitamin B5 (Panthotenic acid): Irinda ikanavura indwara z’amagufwa n’imitsi nka rubagimpande n’izindi,irinda ikanavura prostate ndetse irwanya indwara yo gususumira no kwibagirwa vuba ku bageze mu za Bukuru.

Umucyayicyayi kuba ukungahaye kuntungamubiri nyinshi umubiri ukenera bituma ugira ubushobozi bwo kurwanya indwara zirimo;

  1. Indwara z’umutima
  2. Indwara zifata urwungano ngogozi
  3. Indwara z’ubwonko
  4. Indwara z’amagufwa na
  5. Kanseri.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw