Almond n’ubwoko bw’imbuto zimenyerewe cyane mu bice binyuranye by’isi, almonds zikungahaye ku ntungamubiri z’ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu, cyane cyane vitamine E, Vitamin B complex, Iron,Calcium, Zinc n’izindi antioxidants bifasha umubiri kwirinda indwara, kunoza igogora no kurinda uruhu. Muri iyi nkuru, turagaragaza mu buryo burambuye akamaro k’imbuto za almond ku buzima n’impamvu zikwiye kutabura mu mafunguro ya buri munsi.

Mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd,hari imiti ndetse na food supplements by’umwimerere bikozwe mu bimera bitandukanye kandi byihariye intungamubiri nkiziboneka muri Almonds. Iyi miti irizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ibyangombwa by’ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration) na HALAL.

Muri iyo miti twavugamo: Cordy royal Jelly, Aloe-Vera soft Capsules, Propolis soft capsules, Cordyceps ganoderma tablets na Chondroitin capsules.

Dore intungamubiri ziboneka muri Almonds n’akamaro kazo mu mubiri w’umuntu

A. Vitamin B1(thiamin): Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, poroteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga ndeste ikaba ingenzi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).

B. Vitamin B6 (Pyridoxine): Ifasha mu mikorere y’ubwonko no gukora insoro z’amaraso zitukura (globules rouges).

C. Vitamin B9 (folate): ni ingenzi mu mikurire y’uturemangingo twa DNA na RNA no mu mikurire y’ubwonko bw’abana bataravuka (bakiri munda).

D.  Vitamin B7: ifasha mu mikurire y’imisatsi, inzara, n’uruhu

E. Vitamin E: Ifasha mu gutuma uturemangingo (cellules) dukora neza, ni vitamini igira uruhare mu gusohora imyanda imeze nk’uburozi mu mubiri, ifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura mu maraso (globules rouges) ndetse no mu ikorwa ry’intanga ku bagabo n’abagore.

F. Calcium:  ikomeza amagufwa n’amenyo,

G. Iron/Fer: Ifasha mu gukora insoro zitukura z’amaraso (globule rouges/ red blood cells).

H. Magnesium: ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri ndetse ikarinda imitsi itwara amaraso.

I. Potassium: ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.

J. Phosphorus: Ikomeza amagufwa n’amenyo,Igira uruhare mu mikorere myiza y’uturemangingo twa DNA,kandiifasha mu gutwara ubutumwa mu mikaya n’imyakura.

K. Fiber:  ituma igogora rigenda neza, gabanya isukari mu maraso ndetse zirinda uburwayi bwo kwituma impatwe.

L. Antioxidant (flavonoids,sterols na phenolic acids): zifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangizwa naza “free radicals”

M. Zinc:Ikenewe mu gukora intangangabo (sperm)no kurinda ubugumbaku bagabo kandi ifasha mu mikurire y’intanga ngore (ovule).

N. Vitamin B3 (Niacin): Ikenerwa mu gukora imbaraga mu mubiri kandi n’ingenzi kandi mu mikorere  y’urwungano rw’imyakura urwungano ngogozi n’uruhu.

O. Manganese: Ifasha mu ikorwa ry’uturemangingo tw'amaraso  (Red Blood Cells) kandi igira uruhare mu mikorere myizay’ubwonko.

P.  Copper: Ifatanyije na vitamine zo bwoko bwa B, manganese ifasha mu ikorwa ry’umunyu wa urea ukenerwa mu mubiri kandi Iringaniza umuvuduko w’amaraso,

Q. Vitamin B2 (Riboflavin): ifasha umubiri guhindura ibiryo (ibinyasukari, ibinure, n’ibinyamavuta)mo ingufu, ni igice cy’ingenzi cya enzymezituma uturemangingo dukora neza, Ifasha mu gusana uturemangingo twangiritse,no kubungabunga uruhu, imisatsi n’inzarakandi Ifasha mu gusana ibice by’umubiri nyuma y’ibikomere.

R. Vitamin B5 (Panthotenic acid): Irinda ikanavura indwara z’amagufwa n’imitsi nka rubagimpande n’izindi,irinda ikanavura prostate ndetse irwanya indwara yo gususumira no kwibagirwa vuba ku bageze mu za Bukuru.

Almonds kuba zikungahaye kuntungamubiri nyinshi umubiri ukenera bituma zigira ubushobozi bwo kurwanya indwara zirimo;

1. Indwara z’umutima

2. Diabete

3. Indwara z’ubwonko

4. Indwara z’uruhu

5. Indwara z’amagufwa

6. Umubyibuho ukabije.

Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha mwadusanga kuri address zikurikira;                          

ADDRESS

IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)

Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw