Eggplants zizwi mu kinyarwanda nk’intoryi, n’imboga zikoreshwa cyane mu mafunguro atandukanye yo mu Rwanda no mu bindi bihugu. Nubwo abantu benshi bazifata nk’imboga zisanzwe, intoryi zifite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu bitewe n’intungamubiri zifitemo. Intoryi zikungahaye kuri fibre, minerals nka potassium na manganese, ndetse na antioxidants nka nasuninifasha kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangirika.
Kurya intoryi kenshi bituma igogora rigenda neza, bigabanya cholesteroln’umuvuduko w’amaraso bityo bikagabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima.
Kuba zifite calories nkeya bituma ziba imboga nziza ku bantu bashaka kugabanya ibiro cyangwa kwirinda indwara ziterwa n’imirire mibi. Muri iyi nkuru, turagaruka ku ntungamubiri ziboneka mu ntoryi, akamaro kazo ku buzima, ndetse n’uruhare rwazo mu kurwanya indwara zitandukanye.
Mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd,hari imiti y’umwimerere ikozwe mu bimera bitandukanye yihariye intungamubiri nkiziboneka muri Eggplants (Intoryi) kandi ivura indwara z’umutima, indwara zibasira urwungano ngogozi, kanseri n’izindi. Iyi miti irizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ibyangombwa by’ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration), HALAL.
Muri iyo miti twavugamo: Cordy royal jelly, Magillim capsules, Chondroitin tablets, Colon guard, Spirulina Tablets, na Lowgar capsules.
Dore intungamubiri ziboneka muri Eggplants (Intoryi) n’akamaro kazo mu mubiri w’umuntu
A. Vitamin B1(thiamin): Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, poroteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga ndeste ikaba ingenzi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).
B. Vitamin B6 (Pyridoxine): Ifasha mu mikorere y’ubwonko no gukora insoro z’amaraso zitukura (globules rouges).
C. Vitamin B9 (folate): ni ingenzi mu mikurire y’uturemangingo twa DNA na RNA no mu mikurire y’ubwonko bw’abana bataravuka (bakiri munda).
D. Vitamin C:Ifasha mu kongerera ubudahangarwa bw’umubiri no kurinda indwara ziterwa na mikorobe.
E. Vitamin K:Ifasha amaraso kuvura (coagulation du sang) kandi irinda ku mungwa kw’amagufwa ku bantu bageze mu zabukuru.
F. Iron/Fer: Ifasha mu gukora insoro zitukura z’amaraso (globule rouges/ red blood cells).
G. Magnesium: ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri ndetse ikarinda imitsi itwara amaraso.
H. Potassium: ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.
I. Phosphorus: Ikomeza amagufwa n’amenyo,Igira uruhare mu mikorere myiza y’uturemangingo twa DNA,kandiifasha mu gutwara ubutumwa mu mikaya n’imyakura.
J. Fiber: ituma igogora rigenda neza, gabanya isukari mu maraso ndetse zirinda uburwayi bwo kwituma impatwe.
K. Antioxidant (Nasunin,Anthocyanins & Chlorogenic acid): zifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangizwa naza “free radicals”
L. Vitamin B3 (Niacin): Ikenerwa mu gukora imbaraga mu mubiri kandi n’ingenzi kandi mu mikorere y’urwungano rw’imyakura urwungano ngogozi n’uruhu.
M. Manganese: Ifasha mu ikorwa ry’uturemangingo tw'amaraso (Red Blood Cells) kandi igira uruhare mu mikorere myizay’ubwonko.
N. Vitamin B2 (Riboflavin): ifasha umubiri guhindura ibiryo (ibinyasukari, ibinure, n’ibinyamavuta)mo ingufu, ni igice cy’ingenzi cya enzymezituma uturemangingo dukora neza, Ifasha mu gusana uturemangingo twangiritse,no kubungabunga uruhu, imisatsi n’inzarakandi Ifasha mu gusana ibice by’umubiri nyuma y’ibikomere.
O. Vitamin B5 (Panthotenic acid): Irinda ikanavura indwara z’amagufwa n’imitsi nka rubagimpande n’izindi,irinda ikanavura prostate ndetse irwanya indwara yo gususumira no kwibagirwa vuba ku bageze mu za Bukuru.
Eggplants (intoryi) kuba zikungahaye kuntungamubiri nyinshi umubiri ukenera bituma zigira ubushobozi bwo kurwanya indwara zirimo;
- Indwara z’umutima
- Kanseri
- Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri
- Indwara z’ubwonko
- Indwara z’amagufwa
- Indwara zifata urwungano ngogozi
- Anemia.
- Umubyibuho ukabije
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw