Black pepper (Piper nigrum) ni kimwe mu birungo bikunze gukoreshwa cyane kubera uburyo gitanga impumuro n’uburyohe budasanzwe mu mafunguro. Ariko, uretse kuba iryoshya amafunguro, black pepper ikungahaye ku ntungamubirin’ibinyabutabire bifite akamaro ku buzima, birimo vitamini, imyunyu ngugu na antioxidant nka piperine. Ibi bituma black pepper ifasha mu ituma igogorarigendaneza,gufasha mu iyinjizwa ry’intungamubiri (absorption), kurinda indwara z’umutima, kurwanya inflammation, ndetse no kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri.
Kuri ubu mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd,hari inyunganiramirire (food supplements) n’imiti y’umwimerere bikozwe mu bimera bitandukanye yihariye intungamubiri nkiziboneka muri black pepper harimo:Colon guard, Cordyroyal jelly,Chitosane capsules, Spirulina Tablets, na Multivitamin capsules kandi ivura indwara zavuzwe haruguru. Izi nyunganiramirire n’imiti birizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko bifite ibyangombwa by’ubuziranenge [ObG1] bihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Administration) na HALAL.
Dore intungamubiri ziboneka muri Black Pepper n’akamaro kazo mu mubiri w’umuntu
A. Vitamin A: Ituma amaso abasha kubona neza,irinda uruhu kandi ikazamura ubudahangarwa bw’umubiri.
B. Vitamin B1(thiamin): Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, poroteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga ndeste ikaba ingenzi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).
C. Vitamin B6 (Pyridoxine): Ifasha mu mikorere y’ubwonko no gukora insoro z’amaraso zitukura (globules rouges).
E. Vitamin C:Ifasha mu kongerera ubudahangarwa bw’umubiri no kurinda indwara ziterwa na mikorobe.
F. Vitamin E: Ifasha mu gutuma uturemangingo (cellules) dukora neza, ni vitamini igira uruhare mu gusohora imyanda imeze nk’uburozi mu mubiri, ifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura mu maraso(globules rouges) ndetse no mu ikorwa ry’intanga ku bagabo n’abagore.
G. Vitamin K:Ifasha amaraso kuvura (coagulation du sang) kandi irinda ku mungwa kw’amagufwa ku bantu bageze mu zabukuru.
H. Calcium: ikomeza amagufwa n’amenyo
I. Iron/Fer: Ifasha mu gukora insoro zitukura z’amaraso (globule rouges/ red blood cells).
J. Magnesium: ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri ndetse ikarinda imitsi itwara amaraso.
K. Potassium: ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.
L. Phosphorus: Ikomeza amagufwa n’amenyo,Igira uruhare mu mikorere myiza y’uturemangingo twa DNA,kandiifasha mu gutwara ubutumwa mu mikaya n’imyakura.
M. Fiber: ituma igogora rigenda neza, gabanya isukari mu maraso ndetse zirinda uburwayi bwo kwituma impatwe.
N. Antioxidant: zifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangizwa naza “free radicals”
O. Zinc:Ikenewe mu gukora intangangabo (sperm)no kurinda ubugumbaku bagabo kandi ifasha mu mikurire y’intanga ngore (ovule).
P. Vitamin B3 (Niacin): Ikenerwa mu gukora imbaraga mu mubiri kandi n’ingenzi kandi mu mikorere y’urwungano rw’imyakura urwungano ngogozi n’uruhu.
Q. Manganese: Ifasha mu ikorwa ry’uturemangingo tw'amaraso (Red Blood Cells) kandi igira uruhare mu mikorere myizay’ubwonko.
R. Vitamin B2 (Riboflavin): ifasha umubiri guhindura ibiryo (ibinyasukari, ibinure, n’ibinyamavuta)mo ingufu, ni igice cy’ingenzi cya enzymezituma uturemangingo dukora neza, Ifasha mu gusana uturemangingo twangiritse,no kubungabunga uruhu, imisatsi n’inzarakandi Ifasha mu gusana ibice by’umubiri nyuma y’ibikomere.
S. Copper: Ifatanyije na vitamine zo bwoko bwa B, manganese ifasha mu ikorwa ry’umunyu wa urea ukenerwa mu mubiri kandi Iringaniza umuvuduko w’amaraso,
Black Pepper kuba ikungahaye kuntungamubiri nyinshi umubiri ukenera bituma igira ubushobozi bwo kurwanya indwara zirimo;
- Indwara z’umutima
- Umubyibuho ukabije
- Indwara z’ubwonko
- Inflammation (kubyimbirwa)
- Constipation n’izindi ndwara zifata urwungano ngogozi
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw