Ibihwagari n’imbuto zimenyereweho kuvanwamo amavuta yo guteka (cooking oil), ariko zishobora no kuribwa bitogosheje cyangwa zigakoreshwa mu masupu n’amasosi, kubera icyanga cyihariye zigira. Ibi bihwagari ni isoko y’intungamubiri nyinshi zirimo vitamine A, C, K, vitamine zo mu itsinda B, imyunyungugu nka potassium, calcium, manganese, zinc, n’ibindi, byose bifasha umubiri gukora neza no gukura mu buryo bwiza.
Uretse ibyo, ibihwagari bizwiho kugira uruhare runini mu kubungabunga ubuzima. Byifashishwa mu kugabanya ibyago by’indwara z’umutima, kurinda amaso, kongera ubudahangarwa bw’umubiri, gutuma igogorwa rikorwa neza, ndetse no gufasha mu kurwanya kwangirika kw’uturemangingo bitewe n’imikorere y’antioxydantszibibonekamo.
Mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari inyunganiramirire (food supplements) zikungahaye kuntungamubiri nk’iziboneka mu bihwagari n’izindi zose umubiri ukenera ndetse n’imiti y’umwimerere ikozwe mu bimera ijana ku ijana nka Colon guard, Cordyroyal jelly capsules, Lowgar Capsulesna Cordy active capsules bifasha abantu barwaye indwara zitandukanye zirimo indwara z’umutima, umuvuduko w’amaraso, indwara z’amaso, indwara zifata urwungano ngogozi, diabete n’izindi. Izi nyunganiramirire (Food supplements) n’imiti birizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ibyangombwa by’ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration) na HALAL kandi nta ngaruka mbi bigira ku buzima bw’uwabikoresheje.
Dore intungamubiri ziboneka mu bihwagari n’akamaro kazo mu mubiri w’umuntu
A. Vitamin A: ibibabi by’imboga za radish zirimo pro-vitamin A ituma amaso abasha kubona neza,irinda uruhu kandi ikazamura ubudahangarwa bw’umubiri.
B. Vitamin B6 (Pyridoxine): Ifasha mu mikorere y’ubwonko no gukora insoro z’amaraso zitukura (globules rouges).
C. Vitamin B9 (folate): ni ingenzi mu mikurire y’uturemangingo twa DNA na RNA no mu mikurire y’ubwonko bw’abana bataravuka (bakiri munda).
D. Vitamin K:Ifasha amaraso kuvura (coagulation du sang) kandi irinda ku mungwa kw’amagufwa ku bantu bageze mu zabukuru.
F. Calcium: ikomeza amagufwa n’amenyo
G. Magnesium: ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri ndetse ikarinda imitsi itwara amaraso.
H. Potassium: ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.
I. Phosphorus: Ikomeza amagufwa n’amenyo,Igira uruhare mu mikorere myiza y’uturemangingo twa DNA,kandiifasha mu gutwara ubutumwa mu mikaya n’imyakura.
J. Fiber: ituma igogora rigenda neza, gabanya isukari mu maraso ndetse zirinda uburwayi bwo kwituma impatwe.
K. Antioxidant: zifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangizwa naza “free radicals”.
L. Zinc: Ikenewe mu gukora intangangabo (sperm)no kurinda ubugumbaku bagabo kandi ifasha mu mikurire y’intanga ngore (ovule).
M. Manganese: Ifasha mu ikorwa ry’uturemangingo tw'amaraso (Red Blood Cells) kandi igira uruhare mu mikorere myizay’ubwonko.
N. Copper: Ifatanyije na vitamine zo bwoko bwa B, manganese ifasha mu ikorwa ry’umunyu wa urea ukenerwa mu mubiri kandi Iringaniza umuvuduko w’amaraso,
O. Iron/Fer: Ifasha mu gukora insoro zitukura z’amaraso (globule rouges/ red blood cells).
P. Vitamin C: Ifasha mu kongerera ubudahangarwa bw’umubiri no kurinda indwara ziterwa na mikorobe.
Ibihwagari kuba zikungahaye kuntungamubiri nyinshi umubiri ukenera bituma bigira ubushobozi bwo kurwanya indwara zirimo;
- Indwara z’umutima
- Indwara z’amaso
- Constipation
- Diabete
- Indwara z’uruhu
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw