Roselle (Hibiscus cannabinus) n’ikimera cy’ingenzi kimaze igihe kinini gikorehwa mu buryo butandukanye, hari aho gikoreshwa nk’ikiribwa, ikinyobwa ndetse n’umuti gakondo uvura igifu. Uretse kuba roselle ari ikiribwa cyongera intungamubiri mu mubiri, yanamenyekanye cyane kubera akamaro kayo mu kurinda no gufasha mu kuvuraindwara zitandukanye. Ubushakashatsi bugaragaza ko roselle ifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso, kunoza imikorere y’igogorwa, kongerera umubiri ubudahangarwa no kurwanya kwangirika kw’utunyangingo bitewe n’uko ikungahaye kuri antioxydants. Ibi bituma roselle ifatwa nk’igihingwa gifite agaciro gakomeye mu rwego rw’ubuzima rusange.
Iyi nkuru igamije gusobanura byimbitse akamaro ka roselle ku buzimabw’umuntu, igaragaza intungamubiri ziyigize, n’uruhare rwayo mu gufasha umubiri kwirinda no guhangana n’indwara zitandukanye.
Mu KIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Ltd, hari inyunganiramirire (food supplements) zikungahaye kuntungamubiri nk’iziboneka muri Roselle n’izindi zose umubiri ukenera ndetse n’imiti y’umwimerere ikozwe mu bimera ijana ku ijana nka Colon guard, Cordyroyal jelly capsules, Spirulina Tablets, Lowgar capsule na Ca+Fe+Zi Plus Capsules bifasha abantu barwaye indwara zitandukanye zirimo indwara z’umutima, umuvuduko w’amaraso, indwara zifata urwungano ngogozi, indwara z’amagufwa, imitsi n’umugongo,kanseri n’izindi. Izi nyunganiramirire (Food supplements) n’imiti birizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko ifite ibyangombwa by’ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA (Foodand Drug Administration) na HALAL kandi nta ngaruka mbi bigira ku buzima bw’uwabikoresheje.
Dore intungamubiri ziboneka muri Roselle n’akamaro kazo mu mubiri w’umuntu
A. Vitamin A: ituma amaso abasha kubona neza,irinda uruhu kandi ikazamura ubudahangarwa bw’umubiri.
B. Vitamin B1(thiamin): Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, poroteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga ndeste ikaba ingenzi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).
C. Vitamin B6 (Pyridoxine): Ifasha mu mikorere y’ubwonko no gukora insoro z’amaraso zitukura (globules rouges).
D. Vitamin B9 (folate): ni ingenzi mu mikurire y’uturemangingo twa DNA na RNA no mu mikurire y’ubwonko bw’abana bataravuka (bakiri munda).
E. Calcium: ikomeza amagufwa n’amenyo
F. Magnesium: ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri ndetse ikarinda imitsi itwara amaraso.
G. Potassium: ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.
H. Phosphorus: Ikomeza amagufwa n’amenyo,Igira uruhare mu mikorere myiza y’uturemangingo twa DNA,kandiifasha mu gutwara ubutumwa mu mikaya n’imyakura.
I. Fiber: ituma igogora rigenda neza, gabanya isukari mu maraso ndetse zirinda uburwayi bwo kwituma impatwe.
J. Antioxidant (Anthocyanins): zifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri kwangizwa naza “free radicals”.
K. Zinc: Ikenewe mu gukora intangangabo (sperm)no kurinda ubugumbaku bagabo kandi ifasha mu mikurire y’intanga ngore (ovule).
L. Vitamin B3 (Niacin): Ikenerwa mu gukora imbaraga mu mubiri kandi n’ingenzi kandi mu mikorere y’urwungano rw’imyakura urwungano ngogozi n’uruhu.
M. Manganese: Ifasha mu ikorwa ry’uturemangingo tw'amaraso (Red Blood Cells) kandi igira uruhare mu mikorere myizay’ubwonko.
N. Copper: Ifatanyije na vitamine zo bwoko bwa B, manganese ifasha mu ikorwa ry’umunyu wa urea ukenerwa mu mubiri kandi Iringaniza umuvuduko w’amaraso,
O. Vitamin B2 (Riboflavin): ifasha umubiri guhindura ibiryo (ibinyasukari, ibinure, n’ibinyamavuta)mo ingufu, ni igice cy’ingenzi cya enzymezituma uturemangingo dukora neza, Ifasha mu gusana uturemangingo twangiritse,no kubungabunga uruhu, imisatsi n’inzarakandi Ifasha mu gusana ibice by’umubiri nyuma y’ibikomere.
P. Vitamin B5 (Panthotenic acid): Irinda ikanavura indwara z’amagufwa n’imitsi nka rubagimpande n’izindi,irinda ikanavura prostate ndetse irwanya indwara yo gususumira no kwibagirwa vuba ku bageze mu za Bukuru.
Q. Iron/Fer: Ifasha mu gukora insoro zitukura z’amaraso (globule rouges/ red blood cells).
R. Vitamin C: Ifasha mu kongerera ubudahangarwa bw’umubiri no kurinda indwara ziterwa na mikorobe.
Roselle kuba zikungahaye kuntungamubiri nyinshi umubiri ukenera bituma zigira ubushobozi bwo kurwanya indwara zirimo;
- Hypertension
- Kanseri
- Indwara zifata amara
- Constipation
- Igifu
- Umwijima
- Diabete yo mu bwoko bwa kabiri.
Mwifuza ibindi bisobanuro cyangwa ubufasha ku buzima mwadusanga kuri address zikurikira;
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) / 0788865515 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, ku MUHIMA mu Nyubako yegeranye na HOTEL OKAPI Ikoreramo GENESIS TV muri Etaje IBANZA HASI muri 0 (Ground Floor)
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw