
Amasohoro agaragara igihe umusore ageze mu gihe cy’ubugimbi atangiye kwiroteraho. Kuva icyo gihe kugeza ashaje, iyo nta bundi burwayi bikomeza kumubaho, inshuro zitandukanye gusa muri rusange ntiharenga ukwezi utiroteyeho.
Kutiroteraho hagashira igihe kirekire biterwa n’impamvu zinyuranye harimo kurwara ukaremba cyangwa kuba ukora imibonano mpuzabitsina kenshi.
Amasohoro hari abayitiranya n’intangangabo, nyamara siko bimeze. Ahubwo amasohoro aba arimo n’intangangabo uretse ko hari n’igihe ushobora gusohora ntihazemo intangangabo nk’igihe wifungishije burundu cyangwa uri ingumba (utabyara).
Ibigize amasohoro:
Ubusanzwe amasohoro agizwe n’ibintu 2; aribyo: intangangabo n’amatembabuzi zigendamo (liquide prostatique).
Intangangabo zikaba zikorerwa mu dusabo tw’intanga, duherereye mu mabya. Iyo za ntanga zikuze, cyangwa uri gukora imibonano mpuzabitsina, zirazamuka zigahura n’amatembabuzi akorerwa muri porositate (liquide prostatique), muri seminal vesicles no mu mvubura zitwa bulbourethral noneho urwo ruvange ni rwo rwitwa amasohoro.
Ayo matembabuzi yihariye hagati ya 25% na 30% by’amasohoro yose naho ukuntu aba ameze nk’anyerera bigaturuka ku matembabuzi ava muri seminal vesicles yo yihariye igice kinini kuko ari hagati ya 65% na 70% bya yose.
Ugereranyije iyo umuntu asohoye hasohoka hagati ya miliyoni 200 na miliyoni 500 z’intangangabo iyo ari bukore imibonano mpuzabitsina intanga ngabo itera inda ni imwe gusa, izindi zose zirapfa. Intangangabo ziba zihariye gusa hagati ya 2% na 5% by’amasohoro yose.
Naho ugereranyije amatembabuzi ava mu mvubura ya bulbourethral niyo afata umwanya muto kuko ari munsi ya 1% akaba ariyo atuma aba ameze nk’abonerana aribyo bituma intanga zoroherwa no gutemberamo zijya muri nyababyeyi.
Amasohoro agizwe na: Fructose,Vitamine C,Zinc,Cholesterol,Protein,Calcium,Chlore,DNA,Magnesium,Vitamine B12,Phosphore,Acide urique,Acide Lactique,Azote,Ibiranga group y’amaraso,…
NI IZIHE MPAMVU ZISHOBORA GUTERA KUGABANUKA KW’AMASOHORO KU MUGABO BIGATERA INTANGA KUGENDA GAKE CYANGWA KUBA ARI IBIHUHWE( ZIDAFITE UBUZIMA)?
- Guhorana umujagararo (strees)
- Kuba waba urwaye diyabete
- Kugira umubyibuho ukabije
- Kuba urwaye indwara ya kanseri y’amabya
- Uburwayi bwa infection ku myanya myororokere ku bagabo
- Uburwayi bw’umwingo (goitre)
- Indwara ya Varicocele yo kubyimba imitsi ijyana umwuka mwiza mu dusabo twamabya
- Kubura vitamin C ihagije mu mubiri
- Kubura vitamin B12 ihagije mu mubiri
- Kugira ubushyuhe bwinshi hafi y’imyanya myibarukiro y’umugabo
- Ubwoko bw’imiti unywa
- Kunywa itabi ryinshi
- Kunywa inzoga nyinshi
- Ibibazo by’utunyangingo (genes)
WAKORIKI NGO AMASOHORO YAWE ABE ARI MENSHI KANDI AFITE INTANGA NGABO ZISHYITSE KANDI ZIHUTA?
- Gabanya ibiro niba ufite ibiro by’umurengera
- Gukora imyitozo ngorora mubiri ihoraho kandi itavunanye
- Kwirinda kunywa itabi ryinshi
- Kwirinda kunywa inzoga nyinshi kenshi
- Kurya indyo ikize kuri Vitamin C, D, E, coQ10
- Kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge
- Guhindura imyenda y’imbere kenshi
- Kwirinda kunyonga igare igihe kirekire (kutarenza amasaha 5 utwara igare)
- Kwirinda gutwara moto igihe kirekire
- Kwambara imyenda y’imbere ikoze muri cotton
- Gusizira umwanya uhagije
- Kwirinda stress
- Kurya indyo yuzuye muri rusanjye buri munsi
- Kugabanya umwanya umara ukoresha telephone
- Kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka tricomonas,imitezi,mburugu,Sida,…
- Irinde ibyo kurya bifite umusemburo wa steroid(uboneka mu byo kurya byagenewe abantu baterura ibiremereye) ugabanya umusemburo wa testosterone
- Kwivuza kare mu gihe urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
- Kurya ibikungahaye kuri protein
- Kunywa amazi ahagije
- Gira ibihe byo gukorerwa massage
- Irinde sauna no gukaraba kenshi amazi ashyushye
- Gira umwanya wo kuruhuka no guhindura ibitekerezo urimo
- Irinde kurarana imyenda y’imbere kugirano ibice bikora amasohoro bitabangamirwa
- Jya ukunda kurya chocola yijimye (dark chocolate)
Ubu rero IVURIRO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE ryabazaniye imiti ikoze mu bimera ijana ku ijana(%) ikaba ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa ,abanyamerika na Malaisia ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kandi ikaba yizewe kuko ihabwa ubuziranenge bw’ibigo mpuzamahanga byita ku miti n’ibiribwa ireba ko nta byangiza ubuzima bwa muntu ibyo bigo ni nka :FDA(Food and Drugs Administration),GMP(Good Manufacturing Practice) na HALLAL(ikigo cyabayisilamu kigenzura imiti n’ibiribwa ko bitangiza ubuzima bw’umuntu(hamfull)
Iyi miti:
- yongera amasohoro
- Izamura umusemburo wa testosterone
- Ituma intanga ngabo zikomera zikaba zishyitse ndetse ikanazirinda kuba zaba ibihuhwe
- ifasha abagabo bagira ibibazo mu gutera akabariro birimo kurangiza vuba,gucika intege mu gutera akabariro,
- ifasha abagabo batabasha kubyara ,ikiza ubugumba ku bagabo
- ifasha abantu bahorana umunaniro udashira,..
Muri iyo miti twavugamo nka : Ca+Fe+Zi ,Revive capsules,Golden Six capsule,spirulina Tablet,Cordy royal jelly capsules...
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, NYARUGENGE mu nyubako ya CHIC muri Etaje ya mbere winjiriye kuri MTN CENTER na UMUT-Restaurent,ni hejuru neza ya MTN muri CHIC ,Twegeranye na ACTION COLLEGE
Dukorera muri Etaje ya mbere (1), mu muryango wa E050
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, NYARUGENGE mu nyubako ya CHIC muri Etaje ya mbere winjiriye kuri MTN CENTER na UMUT-Restaurent,ni hejuru neza ya MTN muri CHIC ,Twegeranye na ACTION COLLEGE : Dukorera muri Etaje ya mbere(1) ,mu muryango wa E050
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw