
Ubudahangarwa bw’umubiri bugereranywa n’abasirikare barinda umubiri ni ikintu gikomeye kuko nibwo buturinda indwara zitandukanye ntizidufate yewe twanarwara ntituzahazwe nubwo burwayi,ahubwo tugakira vuba.abo basirikare rero baturinda mikorobe aho zanyura hose ziza guhungabanye umubiri zikawutera indwara zitandukanye
Iyo ufite ubudahangarwabw’umubiri bwawe bworoshye cyangwa se abasirikare bashinzwe kurinda umubiri wawe bari hasi , bishobora kugutera ibibazo bikomeye ku buzima, kuko abasirikare bataba bagishoboye kurwanya mikorobe zitandukanye (yaba bagiteri, virusi cg imiyege), nuko ukibasirwa n’indwara z’ubwoko bwose.
DORE ICYAKWEREKA KO ABASIRIKARE BARINDA UMUBIRI BAGABANUTSE.
- Kugira umunaniro uhoraho
- Kugira umuriro mwinshi
- Kurwara umutwe igihe kinini
- Kugira ubwivumbure bw’umubiri
- Guhorana indwara zoroheje za hato na hato nka grippe,inkorora
- Guhora urwaye indwara ziterwa na mikorobe zirimo indwara z’uruhu,ibisebe,kubyimba ishinya,kurwara impiswi, n’izindi
- Gukonja intoki ,amano n’amatwi
- Kurwara uburwayi bwo gucibwamo(diarrhea) bikagera ku byumweru bibiri kugera kuri bine
- Kurwara impatwe (constipation)
- Kuma amaso(dry eyes),kugira ibikezikezi,
- Kuma k’uruhu,kwishimagura,kurwara ibiheri ku ruhu.
- Kuribwa mu ngingo
- Gupfuka umusatsi n’ibundi bwoya buba ku mubiri ahantu hatandukanye
- Kurwara indwara z’ubuhumekero zirimo nk’umusonga ,ibicurane,sinezite,asima,n’izindi kenshi
- Kwangirika k’uruhu biturutse ku mirasire y’izuba ukarwara ibiheri,ugashishuka,nyuma yo kurijyaho
- Kugira isesemi
- Kumira uri kurya ukababara
- Guhindagurika kw’ibiro bikiyongera kandi utahinduye imirire yawe
- Kurwara uburwayi bwa vitiligo
- Kurwara indwara ya jaundice umuhondo ku ruhu no mu maso
- Kuribwa imitsi
- Kuribwa mu nda
- Kunanirwa guhumeka cya kudahumeka neza
- Kuma iminwa
- Kubabara mu bice bitandukanye bigize umubiri w’umuntu
- Kubabara mu gatuza
- Kurwara indwara y’agahinda gakabije
- Kugira ibibumbe mu maraso
- Kwitiranya ibintu
- Kurwara ibihaha,impyiko,n’umutima
- Kurwara indwara yo kubura amaraso
NIKI GITERA KUGABANUKA KW’ABASIRIKARE BARINDA UMUBIRI?
- Kunywa itabi ry’inshi n’inzoga
- Guhura kenshi n’uburozi bwo mu nganda (chemicals)
- Kuba ahantu hari ikirere cyanduye
- Umunaniro ukabije
- Gukoresha imiti imwe n’imwe
- Uruhererekane rwo mu muryango(genetics)
- Virus zitandukanye na bacteria(imiyege)
- Kugira isuku nkeya
- Gutinda kuryama
- Guhorana umujagararo(stress)
- Kunywa isukari nyinshi
- Kuryama utinze
- Kudakora sport
- Kurya indyo itujuje
- Kugira isuku nkeya
- Kudafata inking neza uko bikwiye
- Kugira ubushye bukabije
- Gukoresha imiti ivura kanseri
- Guca kenshi mu cyuma gikoresha imirasire(radiation)
- Uburwayi bwa diyabete
- Kurwara SIDA
- Kanseri zitandukanye nka kanseri yo mu maraso
- Indwara zitandukanye zibasira inyama y’umwijima w’umuntu nka Hepatite B na C
- Gukoresha ibiyobyabwenge
- Kumara igihe kinini mu bitaro urwaye
- Gukoresha imiti ya antibiotic
- Kuba uri igitsina gore
- Kurwara umuvuduko ukabije w’amaraso
DORE UKO WAKWIRINDA KO ABASIRIKARE B’UMUBIRI BAGABANUKA
- Kwita ku mirire yawe;ukagabanya isukari
- Kurya ibikungahaye kuri omega-3 birimo amafi,chia seed
- Kurya cyane imbuto n’imboga
- Kwirinda ibirya bitera ubwivumbure bw’umubiri
- Gukora imyitozo ngorora mubiri ku buryo buhoraho
- Kwirinda infection zaterwa na virus ,bacteria,
- Kwirinda umujagararo(stress)
- Kwirinda kunywa itabi
- Kwirinda ko umubiri wawe wahura n’uburozi butandukanye
- Kurya ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri ndodo ,ibirinda kanseri,
- Kwirinda kurya kenshi ibyakorerwe mu nganda
- Kwirinda kunya inzoga nyinshi
- Kunywa ibyo kunywa birimo isukari nyinshi yo mu ruganda
- Kugerageza kwiyiriza ubusa
- Kugenzura ingano ya calorie ufata
- Kora sport wishimiye nko kugenda,kwiruka,koga,kubyina,
Ese waba uzi ko hari imiti myimerere yafasha kuzamura ubudahangarwa bwawe?
Ushobora kuba ufite ubudahangarwa bw’umubiri buri hasi
Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).Iyo miti rero ikaba izamura abasirikare b’umubiri bigatuma ubudahangarwa buzamuka.Muri iyo miti twavugamo nka:Berry oil,spirulina tablets,Ca+Fe+Zi capsules,multivitamin tablets,sunrise,vitamin C tablets,A-Power capsule,cordy rayal jelly capsules
Iyi miti ikozwe ijana kw’ijana mu bimera,nta zindi ngaruka igira ku mubiri w’umuntu.
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, NYARUGENGE mu nyubako ya CHIC muri Etaje ya mbere winjiriye kuri MTN CENTER na UMUT-Restaurent,ni hejuru neza ya MTN muri CHIC ,Twegeranye na ACTION COLLEGE
Dukorera muri Etaje ya mbere (1), mu muryango wa E050
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, NYARUGENGE mu nyubako ya CHIC muri Etaje ya mbere winjiriye kuri MTN CENTER na UMUT-Restaurent,ni hejuru neza ya MTN muri CHIC ,Twegeranye na ACTION COLLEGE : Dukorera muri Etaje ya mbere(1) ,mu muryango wa E050
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw