
Hepatite B ni indwara mbi cyane y’ubwandu bw’umwijima butewe na Virus ya Hepatite B(HBV) akaba ari indwara ibangamira umwijima kuko igenda yangiza uturemangingo tuwugize ndetse n’ibice by’umwijima .ku bantu benshi Hepatite B ishobora kumara ighe gito kitarenze amezi atandatu,ariko ku bandi akaba yarenga ikaba karande(chronic Hepatitis B) bigatuma umwijima wangirika cyane,ukarwara kanseri y’umwijima,ndetse na cirrhose
Abantu benshi barwaye Hepatite B barakira neza .
Ubusanzwe habaho urukingo rwa Hepatite B,ku bamaze kuyandura rero ubuvuzi buterwa n’urwego iriho niba byoroshye cyangwa ari karande kuko kuri bamwe bahabwa imiti abandi yaba yarangije umwijima cyane hakaba habaho kuwusimbuza undi
Hepatite B ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye no mu maraso ,
Hepatite B umubyeyi uri kubyara yayanduza umwana mu gihe cyo kubyara byoroshye,
Hepatite B kandi wayandura binyuze mu gusangira ibikoresho bikomeretse nk’inshinge ku bakoresha ibiyobyabwenge babyitera,gutera tatuwaje,gupfumura amatwi,mu macandwe, n’ahandi hose hatuma amaraso ahura akivanga kandi umwe afite ubwandu bwayo.
Virus ya Hepatite B ishobora kumara iminsi irindwi(7)iri hanze y’umubiri itari yapfa,muri iyo minsi iba ishobora kwanduza iramutse yinjiye mu mubiri w’umuntu udafite ubwirinzi cyangwa se wakingiwe iyi virus ya Hepatite B.ikaba ipmwa ikaboneka nibura mu minsi 30 kugeza kuri 60 umaze kuyandura
IBIMENYETSO BYA HEPATITE B
Ibimenyetso bya Hepatite B bitangira kugaragara nibura ku kwezi kumwe kugera ku mezi ane uyanduye ariko ishobora no kugaragaza ibimenyetso vuba nka nyuma y’ibyumweru bibiri uyanduye,ndetse hari n’abatigera bagaragaza ibimenyetso byumwihariko abana bato.
Dore bimwe mu bimenyetso:
- Kugira umuriro
- Guhorana umunaniro udashira
- Kugira isesemi
- Kunyara inkari zijimye
- Kuribwa mu nda mugice cy’iburyo
- Kubabara mu ngingo
- Kubura ubushake bwo kurya(appétit)
- Kuruka cyane
- Kugira umuhondo ku ruhu no mu maso(jaundice)
- Kwituma umwanda w’umukara
ICYITONDERWA: ubonye ibi bimenyetso bya Hepatite B tumaze kuvuga hejuru ihutire kwivuza
HEPATITE B ITERWA N’IKI
- Gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu wanduye
- Gukoresha inshinge zakoreshejwe n’uwanduye virus ya Hepatite B
- Accident yose ishobora gutuma amaraso ahura kandi umwe yaranduye virus ya Hepatite B
- Umugore ugiye kubyara yaranduye yayanduza umwana mu gihe cyo kubyara
NI BANDE BAFITE IBYAGO BYINSHI BYO KURWARA HEPATITE B?
- Abakora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi batandukanye kandi idakingiye
- Abasangira inshinge bakitera mu mitsi ibiyobyabwenge
- Abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo
- Abantu babana n’ufite uburwayi bwa hepatite B
- Umwana wavutse ku mugore wanduye
- Abakora akazi gatuma bahura n’amaraso y;abantu atandukanye nk kwa muganga
- Abarwaye Hepatite C cyangwa HIV
- Abakoresha diyarise
- Imfungwa cyangwa abari muri gereza
- Abafata imiti ituma ubudahangarwa bw’umubiri bugabanuka nka Chemotherapy
- Gutemberera cyangwa kuba mu gace kiganjemo virus ya Hepatite B
INGARUKA MBI ZO KURWARA HEPATITE B
Uburwayi bwa
- Uburwayi bw’umwijima bwa cirrhose
- uburwayi bwa kanseri y’umwijima
- kwangirika bikomeye kw’inyama y’umwijima kuburyo bawusimbuza undi
- uburwayi bw’impyiko
- guturika kw’imitsi itembereza amaraso
UKO WAKWIRINDA UBURWAYI BWA HEPATITE B
- Gufata urukingo rwa Hepatite B
- Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye mu gihe utazi ko uwo mugiye kuyikorana ahagaze
- Irinde gusangira n’uwariwe wese ibikoresho bikomeretsa nk’inshinge
- Itondere isuku y’ibikoresho bikoreshwa bapfumura amatwi,batera tatuwaje, n’ibindi
- Ihutire kwikingiza mbere yo gufata ingendo ndende ujya mu bindi bihugu ibamo
- Karaba amazi n’isabuni nyuma yo gukora ku maraso y’umuntu n’andi matembabuzi
DORE ITANDUKANIRO RIRI HAGATI YA HEPATITE B NA HEPATITE C
Hepatite B na C zose ushobora kuzirwara mu gihe gito cyangwa se zikaba karande;ariko :
- Hepatite C iba karande cyane kuruta Hepatite B
- Hepatite B yakwandura binyuze mu matembabuzi atandukanye y’umubiri w’umuntu no mu maraso mu gihe Hepatite C yo yandurira gusa mu guhuza amaraso umwe yaranduye
- Hepatite B igira urukingo bikagabanya ibyago byo kuyandura
- Hepatite C nta rukingo igira abaganga b’inzobere mu kuvura indwara zifata inyama y’umwijima bagaragaje ko ivurwa igakira
- Hepatite B na Hepatite C zose zashobora kugutera uburwayi bwa cirrhose ,kanseri y’umwijima ,n’ubundi burwayi bw’umijima
ICYITONDERWA: ni byza kugana abaganga ukisuzumisha Hepatite B na C mu gihe waba usangira n’abandi inshinge mu ku zitera,ukora imibonano mpuzabitsina idakingiye,kandi abantu bakuru bose basabwa kwisuzumisha nibura inshuro imwe byumwihariko abagore batwite.
Ese waba uzi ko hari imiti myimerere yafasha umwijima wawe bikawurinda kurwa Hepatit B?
Ushobora kuba ufite uburwayi bwa HEPATITE B ndetse n’ubundi burwayi bwibasira umwijima bigatuma wangirika
Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo tw’umwijima kutangirika,ituma amaraso atembera neza mu mwijima,ikarinda uburwayi bwa HEPATITE B,ndetse igatuma n’umwijima utabika ibinure n’imyanda.Ikindi ni uko iyo miti myimerere,ihangana cyane na Virus zitera Hepatite zitandukanye ,bityo umwijima wawe ugakora neza.Muri iyo miti twavugamo nka:Reishi capsules,spirulina tablets,Golden hypha capsules ,cordy active capsule ,Livergen capsule,A-Power capsule
Iyi miti ikozwe ijana kw’ijana mu bimera,nta zindi ngaruka igira ku mubiri w’umuntu.
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, NYARUGENGE mu nyubako ya CHIC muri Etaje ya mbere winjiriye kuri MTN CENTER na UMUT-Restaurent,ni hejuru neza ya MTN muri CHIC ,Twegeranye na ACTION COLLEGE
Dukorera muri Etaje ya mbere (1), mu muryango wa E050
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, NYARUGENGE mu nyubako ya CHIC muri Etaje ya mbere winjiriye kuri MTN CENTER na UMUT-Restaurent,ni hejuru neza ya MTN muri CHIC ,Twegeranye na ACTION COLLEGE : Dukorera muri Etaje ya mbere(1) ,mu muryango wa E050
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw