
Uburwayi bw’umwijima bwa cirrhose ni uburwayi bwibasira umwijima bukomeye aho uduce tugize umwijima,utunyangingo(tissue) duhinduka nk’ibiheri tukabyimba akenshi bikaba biterwa no kunywa inzoga zifite alcool nyinshi igihe kinini ,uburwayi bwa hepatite butandukanye,n’umubyibuho ukabije(kugira ibiro by’umurengera) ubusanzwe umwijima ufite ubushobozi bwo gusana uturemangingo twangiritse ariko iyo warwaye cirrhose unanirwa gusana uturemangingo twangiritse
IBIMENYETSO BIRANGA UMUNTU UFITE UBURWAYI BWA CIRRHOSE (uburwayi bwo kubyimba inyama y’umwijima w’umuntu)
- Guhorana umunaniro ukabije cyane
- Kuva amaraso byoroshye ku mubiri
- Kubura apetit (ubushake bwo kurya)
- Kugira isesemi
- Kuribwa mu rubavu rw’iburyo(upper abdominal ,right side)
- Kubyimba ibirenge,amaguru,hakazamo amazi(edema)
- Gutakaza ibiro byihuse
- Kuribwa uruhu ukishimagura ntakintu kigaragara ushima
- Kugira ibara ry’umuhondo ku ruhu no mu maso ibyo bita jaundice(umuhondo)
- Kugira amazi menshi mu nda ikabyimba (ascites) urushwima
- Kwirega kw’imitsi y’amaraso ku mubiri
- Gutukura mu biganza no ku maboko
- Kugira ibara ryera ku nzara (inoni) byumwihariko ku gikumwe n’urutoki rukurikiyeho
- Kubyimba ibice by’intoki biriho inzara(umutwe w’intoki) bikamera nkaho inzara zigiye kuvamo
- Ku bagore Babura imihango kandi batari mu gihe cyo gucura
- Ku bagabo bagira ingakazo mbi zo kudakora imibonano mpuzabitsina neza uko bikwiye
- Abagabo udusabo tw’intanga ngabo turayenga tukenda gushira
- Abagabo bagira impinduka zidasanzwe amabere yabo akabyimba (gynecomastia)
- Kwiitiranya ibintu
- Kudidimanga ,ukananirwa kuvuga
- Guhora umeze nkurwaye (malaise)
- Kunyara inkari zijimye(dark pee)
- Kwituma umwanda werurutse(light_colored poop)
- Kugira igogorwa ridakora neza byumwihariko ibinure
- Kugira uduheri tw’umuhondo turimo iibinure ku ruhu byumwihariko ku maso
- Inyama z’umubiri ziroroha bitewe no kubura intungamubiri
- Gutaka ubushobozi ku bwonko bwo kuyobora ibice bitandukanye by’umubiri
- Kuruka amaraso
- Kwituma umwanda urimo amaraso
- Kunyara bigoranye biturutse ku kudakora neza kw’impyiko
- Guhumeka nabi no kubura umwuka biturutse ku kudakora neza ku rwungano rw’ubuhumekero(appareil respiratoire)
ICYITONDERWA:ukimara kubona bimwe muri ibi bimenyetso twavuze haruguru ihutire kwivuza
NIKI GITERA UBURWAYI BWO KUBYIMBA INYAMA Y’UMWIJIMA?
- Kunywa inzoga nyinshi igihe kirekire
- Kurwara uburwayi bwa hepatite B, C na D
- Kudakora neza k’umubiri w’umuntu (metabolic dysfunction) biturutse ku binure byirunze ku nyama y’umwijima byatewe na alcool nyinshi
- Uburwayi bwa Hemochromatosis buterwa no kwirundanya k’ubutare bwa fer (iron) mu nyama y’umwijima
- Kwivumbagatanya cyangwa kwirwanya kw’abasirikare b’umubiri w’umuntu (autoimmune hepatitis)
- Kwangirika kw’imitsi itwara indurwe mu gifu(primaly biliary cholangitis)
- Kwirundanya k’umuringa(copper) mu nyama y’umwijima bigatera indwara izwi nka Wilson’s disease
- Uburwayi bw’ibihaha bwa Cystic fibrosis
- Kudakora neza kw’imitsi ijyana indurwe
- Kugira ubushobozi buke bw’umubiri bwo gukoresha isukari bigatera uburwayi bwa galactosemia
- Kudakora neza kw’igogora bitewe no kubura indurwe ihagije bigatera uburwayi bwa Alagille
- Ubwandu bw’imitezi(syphilis) cya brucellosis
- Gukoresha ubwoko bw’imiti nka Methotrexate,isoniazid,..
- Gukoresha imiti igabanya ububabare igihe kirekire
- Uburwayi butandukanye bw’itembera ry’amaraso
- Kutagera neza kw’amaraso mu nyama y’umwijima
INGARUKA MBI ZO KURWARA CORRHOSE
- Umuvuduko ukabije w’amaraso mu mitsi ijyana amaraso mu mwijima
- Kubyimba amaguru n’inda (urushwima)
- Kubyimba urwagashya(spleen) indwara bita splenomegaly
- Kuva amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri
- Kugira ubwandu butandukanye (infection)
- Kugira imirire mibi biturutse ko umwijima utari kubasha kwakira intungamubiri zitandukanye
- Gucika intege mu mubiri no gutakaza ibiro
- Kugira kwitiranya ibintu bitandukanye
- Kugwa muri koma
- Indwara y’umuhondo (jaundice)
- Kunyara inkari zijimye
- Indwara zitandukanye z’amagufwa
- Kuvunika byoroshye
- Kurwara kanseri y’umwijima
- Kurwara indwara zitandukanye nk’impyiko
UKO WAKWIRINDA UBURWAYI BW’UMWIJIMA BWA CIRRHOSE
- Irinde kunywa inzoga
- Ibande ku kurya ifunguro ririho imbuto n’imboga,ibinyampeke,n’ibyo kurya birimo protein
- Gabanya cyangwa ureke burundu ibyo kurya byatetwe mu mavuta gusa nta mazi yagiyemo(bikaranze mu mavuta)
- Irinde ibiro by’umurengera
- Irinde icyatuma urwara hepatite harimo gusangira ibikoresho by’isuku no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bishobora gutera hepatite B na C
Ese waba uzi ko hari imiti myimerere yafasha umwijima wawe bikawurinda kurwa cirrhose(uburwayi bwo kubyimba inyama y’umwijima)?
Ushobora kuba ufite uburwayi bwa CORRHOSE ndetse n’ubundi burwayi bwibasira umwijima bigatuma wangirika
Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo tw’umwijima kutangirika,ituma amaraso atembera neza mu mwijima,ikarinda uburwayi bwa cirrhose ,ndetse igatuma n’umwijima utabika ibinure n’imyanda.Ikindi ni uko iyo miti myimerere,ihangana cyane na Virus zitera Hepatite zitandukanye ,bityo umwijima wawe ugakora neza.Muri iyo miti twavugamo nka:Reishi capsules,spirulina tablets,Golden hypha capsules,sunrise,colon guard,Livergen capsule,A-Power capsule,chitosan capsules……
Iyi miti ikozwe ijana kw’ijana mu bimera,nta zindi ngaruka igira ku mubiri w’umuntu.
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, NYARUGENGE mu nyubako ya CHIC muri Etaje ya mbere winjiriye kuri MTN CENTER na UMUT-Restaurent,ni hejuru neza ya MTN muri CHIC ,Twegeranye na ACTION COLLEGE
Dukorera muri Etaje ya mbere (1), mu muryango wa E050
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, NYARUGENGE mu nyubako ya CHIC muri Etaje ya mbere winjiriye kuri MTN CENTER na UMUT-Restaurent,ni hejuru neza ya MTN muri CHIC ,Twegeranye na ACTION COLLEGE : Dukorera muri Etaje ya mbere(1) ,mu muryango wa E050
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw