• Webmail
  •    
  • Call: (+250) 785686682/(+250) 788865515
Banner

IGISUBIZO CYABONETSE KU BANTU BAFITE UMUBYIBUHO UKABIJE HIFASHISHIJWE ICYAYI CYA “TE DIVINA”


Views: 514

Share your story:

Umubyibuho ukabije ni ikibazo gihangayikishije benshi ku isi kuri ubu,no mu Rwanda ni ikibazo gikomeye kuko gihangayikishije benshi kandi gikomeje gufata indi ntera,kuko  usanga indwara nyinshi zitandura izo twita(non communicable diseases) zirimo nka Diyabeti,umuvuduko ukabije w’amaraso,kanseri zitandukanye,umutima,…ziri guhitana benshi  usanga ahanini ziterwa n’umubyibuho ukabije.

Umubyibuho udasanzwe uvugwa iyo ufite ibiro bitajyanye n’uburebure bwawe, ufite ibipimo bya BMI birenze 25 aha bikaba bivuze ko ufite umubyibuho udasanzwe.

Igipimo cya BMI ugipima ufata ibiro ufite ukabigabanya ubwikube bw’uburebure bwawe iyo ibyo ubonye biri hejuru ya 25 uba ufite umubyibuho ukabije naho byaba munsi ya 18 ukaba ufite ibiro bike ukeneye kubyongera.

Reka turebera hamwe rero ibitera umubyibuho ukabije,ingaruka zawo ndetse n’uko wabirwanya.

 Umubyibuho ukabije uterwa n’iki? 

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera umubiri kubyibuha cyane harimo:

  1.  Ibyo kurya byiganjemo ibinure cyangwa ibivuta, inyama cyane cyane zitukura n’ibizikomokaho.
  2. Kuryama amasaha menshi
  3. Ibyo kunywa birimo inzoga za rufuro, n’ibinyasukari ku bagore
  4. Kudakora sport, ibi biterwa nuko ibyo winjiza biba biruta cyane ibyo usohora. Sport ifasha ku muntu kongera igipimo cy’ibyo asohora.

 

6.Akoko, kuba ari ibintu karemano biri mu muryango wanyu.

7.Imikorere mibi y’umubiri kimwe n’indwara (urugero iyo imisemburo mu mubiri idakora neza)

8.Imiti imwe n’imwe nk’imiti yo mu bwoko bwa corticosteroids, imiti ivura kwiheba n’iyi gicuri. Iyi miti yose igabanya uburyo umubiri wawe ukoresha imbaraga, ikongera ubushake bwo kurya no kugabanya isohoka ry’amazi mu mubiri, ibi byose bigatera kubyibuha.

9.Imyaka. Uko ugenda ukura niko ugenda utakaza imikaya, cyane cyane iyo udakora sport zihagije. Gutakaza imikaya bitera umubiri kubura ubushobozi bwo gutwika calories, bityo iyo utagabanije ibyo urya uko ukura, ukomeza kubyibuha cyane.

10.Kutaryama. Abantu bataryama bakunda kurya indyo ituma bahorana imbaraga, bikaba byabatera kurya cyane ndetse byinshi, bityo bikaganisha k’umubyibuho udasanzwe

11.Gutwita. Abagore benshi iyo batwite ibiro byabo bikunda kwiyongera kugira ngo babashe gutunga neza abo batwite, iyo bamaze kubyara benshi kuba basubirana ibiro byabo birabananira. Ibi bikaba byatera umubyibuho udasanzwe igihe amaze kubyara kenshi

         Ingaruka z’umubyibuho udasanzwe

  1. Ibyago byo kurwara indwara zibasira umutima byikuba 3 ugereranyije n’abandi kuko uko ubyibushye niko udutsi tw’amaraso tugenda twifunga cg rimwe na rimwe tuziba bikagira ingaruka ku muvuduko w’amaraso
  2. Ku bagabo, ingufu zo gutera akabariro ziragabanuka cyane ndetse hari n’abo byanga burundu
  3. Ku bagore, bashobora kugira ibibazo mu mihango yabo, ndetse no kuba ingumba rimwe na rimwe, ikindi uburyo bumwe bwo  gukora imibonano mpuzabitsina burananirana, bishobora gutera ikibazo mu rugo.
  4. Bitera ubugumba kuko ubushyuhe bw’umubiri buriyongera bikica intanga, gukorwa kwazo biragabanuka
  5. Abagore benshi bibatera kubyara abana badashyitse (prématuré)
  6. Agasabo k’indurwe karabyimba kakazamo n’utubuye (gallstones). Bikabangamira igogorwa ry’ibiryo; imwe mu ngaruka ni constipation ihoraho
  7. Diyabete yo mu bwoko bwa 2 cg indwara y’igisukari, ibyago byo kuyirwara biriyongera kuko isukari ufite ntiba ikoreshwa uko bikwiye bitewe n’ibinure byinshi biri mu mubiri.
  8. Umubyibuho udasanzwe wongera ibyago bya kanseri zimwe na zimwe nk’iyi amara, amabere, nyababyeyi n’uruhago.
  9. Kubura ibitotsi.
  10. Tugiye hanze y’ubuzima, kubera akenshi uba ubona uteye nabi bigutera ipfunwe bityo ukaba watanga umusaruro mucye muri sosiyete.

 

Dore ibyo ugomba kwirinda gukoresha cyane niba ushaka kunanuka :

  1. Kwirinda ibiribwa bikungahaye ku mavuta menshi.
  2. Irinde kunywa za fanta (nibindi binyobwa biva mu nganda) 
  3. Nywa amazi menshi (amazi asukuye) byaba byiza ukoresheje aya kazuyaze
  4. Hagarika kurya ibiribwa byaciye mu mavuta (amafiriti,…), ice creams, ama cakes,
  5. Irinde kurya inyama zitukura kenshI
  6. Irinde gukoresha cyane isukari bibaye byiza wakoresha ubuki
  7.  Ntukarye uhuze (ntukarye uri kureba televiziyo cyangwa filimi , bituma urya byinshi kandi utatekerejeho)
  8. Jya ugerageza kuryama bihagije 
  9. Gabanya kureba televiziyo 
  10. Kora imirimo yo mu rugo 
  11. Genda wihuta 
  12. Gerageza kutaguma hamwe 
  13. Jya ugerageza gushaka umwanya wo gukora sport byibura inshuro eshatu mu cyumweru.

Ubu rero ikigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE cyabazaniye icyayi cyizewe ku ruhando mpuzamahanga cyitwa TE DIVINA kigizwe n’ubwoko bw’ibyatsi butandukanye bugera kuri 12  kikaba gikozwe mu buryo nta ngaruka cyagira ku wagikoresheje kandi kikaba gifite ubushobozi bwo gukura imyanda ndetse n’uburozi mu mubiri ;ariko kikaba cyihariye mu gufasha abantu gutakaza ibiro bitagusabye kureka ibiryo cyangwa gukora sport. ikindi iki cyayi kizwiho gukuraho inda ndetse n’ibicece kuburyo bwihuse

DORE AKAMARO GATANDUKANYE KA TEDIVINA NDETSE N’AHO WAYIKURA

  1. Te divina ifasha cyane mu gutakaza ibiro
  2. Ikura imyanda mu mubiri ikomoka  ku byatunganirijwe mu  nganda(produits chimique)
  3. Ifasha guhora ufite imbaraga mu  mubiri
  4. Irinda ikanavura kubura ibitotsi
  5. Ikura imyanda mu mubiri itera  inzoka zitandukanye
  6. Irinda ikanavura uburwayi bwo ku gugarirwa
  7. Irinda ikanavura uburwayi  bw’umwingo(goitre)
  8. Irinda ikanavura agahinda gakabije(depression)
  9. Irinda ikanavura uburwayi bwo mu ngingo,uburwayi bw’amagufwa ,imitsi na rubagimpande
  10. Ivura impatwe (constipation)
  11. Irinda ikanavura umuvuduko ukabije w’amaraso
  12. Iringaniza imisemburo ku bagabo  n’abagore
  13. Ikiza vuba inkorora yabaye   karande(toux chronique) ndetse   n’indwara z’ubuhumekero nka  asima,sinezite,…
  14. Irinda ikanavura indara  zitandukanye z’uruhu
  15. Irinda kanseri zitandukanye
  16. Ikura imyanda mu maraso bityo rero itembera ry’amaraso rigakorwa neza
  17. ikora uturemangingo dushya   tw’umubiri
  18. Izamura ubudahangarwa bw’umubiri
  19. Iringaniza igipimo cy’isukari mu maraso
  20. Irinda uruhu gusaza imburagihe
  21. Ikura imyanda mu mubiri itera kanseri mu mubiri
  22. Ikura ibinure bibi (graisses) mu  mubiri ndetse n’urugimbu  rubi(cholesterol mu maraso
  23. Ikuraho inda ndetse n’ibicece  (ibinyenyanza)
  24. Irinda ikanavura kanseri ya prostate
  25. Irinda ikanavura infection
  26. Yongera ubushake ku bagabo   N’abagore ndetse n’uburumbuke (fertilite)      
  27. Yongera oxygene mu bwonko ikanavura stress
  28. Irinda umunaniro w’ubwonko  (concentration)
  29. Irinda ikanavura ibisebe byo mu gifu(ulceres gastriques)
  30. Irinda ikanavura ku  murika(hemoroides)
  31. Ikiza ububabare ku bagore n’abakobwa bari mu mihango
  32. Ikuraho ibibyimba bifata nyababyeyi ku bagore n’abakobwa
  33. Irinda guhindagurika ku kwezi  k’umugore
  34. Irinda  uburwayi bwa hepatite ndetse na typhoїde

  UKO IKI CYAYI GITEGURWA

Canira litiro enye(4) z’amazi abire namara kubira ufungure ka gapaki ukuremo agasashe (teabag) karimo ugashyire mu mazi hanyuma ugabanye umuriro utegereze iminota 10-15 ,hanyuma uzimye umuriro ushyire ya mazi mu kajerekani keza gafite isuku ihagije utegereze bihore

NB:Ugomba kugitegura ku masaha ya

       nimugoroba hanyuma ugatangira

        kugikoresha ku munsi ukurikiraho

        ni byiza ku kinywa gishyushye kugirango ubone impinduka zihuse.

Kugishyushya uteka amazi akabira ;ukayakura ku ziko hanyuma agaterekamo agatasi karimo cya cyayi gikonje wari ugiye kunywa .

         UKO GIKORESHWA

Ukoresha agapaki kamwe mu cyumweru ukanywa udutasi duto tubiri(2) ku munsi nyuma yo gufata amafungo mu gitondo na ni mugoroba .

             ICYITONDERWA

Umugore utwite ndetse n’uwonsa ntibemerewe kugikoresha.

            

 ADDRESS

                   IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, NYARUGENGE mu nyubako ya CHIC muri Etaje ya mbere winjiriye kuri MTN CENTER na UMUT-Restaurent,ni hejuru neza ya MTN muri CHIC ,Twegeranye na ACTION COLLEGE

Dukorera muri Etaje ya mbere (1), mu muryango wa E050

 Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP)

E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

 

 

IZINDI NKORANYAMBUGA