• Webmail
  •    
  • Call: (+250) 785686682/(+250) 788865515
Banner

Menya byinshi ku burwayi buterwa no kubura Poroteyine (protein) mu mubiri w’umuntu:Ivuriro Kundubuzima Health Care ryabazaniye izi Poroteyine(protein)


Views: 98

Share your story:

Poroteyine(protein) ni itsinda ry’ibinyabutabire biboneka muri buri karemangingo k’umubiri wacu. Proroteyine (protein) ziboneka mu buryo bwinshi bunyuranye; zimwe ziboneka nka enzymes, izindi ziboneka nk’imisemburo, izindi zikaboneka nk’ibirinda umubiri mikorobi.bivuze ko ari intungamubiri za ngombwa tutagomba kubura mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Umubiri wacu winjiza poroteyine binyuze mu byo turya. Nkuko ibyo turya biri mu byiciro 2 by’ingenzi, hose poroteyine zirahaboneka.

Mu bikomoka ku bimera aho ziboneka cyane ni mu bunyobwa, soya na tofu, ibintu biribwa ari utubuto (sezame, ibihwagari,) imboga rwatsi n’ibishyimbo.

Mu bikomoka ku matungo ziboneka mu mata, amagi, inyama y’iroti, inkoko hamwe n’amafi.

Ese umuntu akenera Proteyine (protein) zingana gute ku munsi?

Nkuko tubikesha ikigo cy’abanyamerika gishinzwe iby’ubuhinzi n’imirire bita USDA (United States Department of Agriculture), ngo umuntu akenera amagarama 0.8 ya Poroteyini ugakuba n’ibiro bye.Urugero:niba ufite ibiro 80,ukeneye (80x0.8) bingana n’amagarama 64 ya Poroteyine (protein)  ku munsi.

AKAMARO KA POROTEYINE KU BUZIMA BWACU

  1. Poroteyine zigira akamaro gakomeye mu mikorere

y’imikaya. Haba mu kwikanya no kwirekura, ndetse n’uburyo imikaya ikorana hagati yayo ndetse uko imikaya iteye, zibigiramo uruhare.

  1. Poroteyine (protein) ni ingenzi ku muntu ukora siporo yo guterura ibyuma cg akandi kazi gakoresha imikaya cyane
  2. Poroteyine (protein) zizamura ubudahangarwa bw’umubiri bukaba bwuzuye.
  3. Poroteyine (protein) nizo zimenyesha umubiri  ko hari icyinjiye mu mubiri kidakenewe. Nuko hagahita hoherezwa abasirikare bo kuza kukirwanya.
  4. Poroteyine (protein) zihuza imikorere y’ubwonko bwawe n’ibikubayeho n’uko ubyitwaramo
  5. Poroteyine (protein) ziringaniza amatembabuzi mu mubiri wacu
  6. Poroteyine (protein) ni isoko y’ingufu mu mubiri.
  7. Poroteyine (protein) zituma ugira umusatsi ukomeye kandi zikawurinda kwangirika.
  8. Poroteyine (protein) yihutisha ibikorerwa mu mubiri wacu, nko gushwanyaguza ibyo twariye hakurwamo intungamubiri
  9. Poroteyine (protein) zihutisha isanwa ry’ahangiritse mu mubiri nko mu gihe wakomeretse.
  10. Poroteyine (protein) zigira umumaro wo gutwara no guhunika intungamubiri zinyuranye mu turemangingo.
  11. Poroteyine (protein) zigira akamaro ko gutwarwa umwuka mwiza wa oxygen ugezwa ku nsoro zitukura .
  12. Poroteyine (protein) zituma uruhu rwacu ruhorana itoto, rugahora rwisana haba mu gihe rwangijwe n’imirasire mibi y’izuba, cyangwa no mu gihe wakoze ibituma rukanyarara.
  13. Poroteyine (protein) ziturinda iminkanyari, bivuzeko ubwinshi bwayo butuma uruhu rugira itoto kurenza ufite collagen nkeya.
  14. Poroteyine (protein) zifite akamaro ko kuvugurura uturemangingo dushaje kimwe no gusimbuza utwangiritse cyangwa twapfuye nk’inzara, imisatsi n’uruhu.
  15. Poroteyine (protein) zifasha amagufa kugira ubuzima no gukomera.

 

INGARUKA MBI ZO KUBURA POROTEYINE

 

  1. Kurwaragurika ndetse no kurwara cyane umutwe
  2. Indwara zikomoka ku mirire mibi nka kwashiorkor ,malasme,uburwayi bw’amaso
  3. Kudatembera neza kw’amaraso mu mubiri
  4. Koroha kw’inzara ndetse no zikanangirika
  5. Kugwingira k’umusatsi ndetse no kuwutakaza ukagenda upfuka
  6. Kunanuka bikabije (underweight)
  7. Kurarikira cyane ibinyamasukari
  8. Gukanyarara k’uruhu.
  9. Kugira isereri ndetse n’ikizungerera
  10. Koroha kw’imitsi n’imyakura
  11. Kubura ibitotsi
  12. Gukura kw’imitsi
  13. Kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri(immunite)
  14. Koroha kw’amagufa
  15. Kubura ubushake bwo kurya (appetit)
  16. Kugira ibibazo by’igogora(constipation,indigestion)
  17. Kubura intumbero (concentration)
  18. Kubura ibyiyumviro by’umubiri (organe de sense)
  19. Kugabanuka kw’imbaraga z’umubiri(force physique)
  20. Kugira indwara yo kubura amaraso(anemie) biturutse ku kubura fer
  21. Gusaza imburagihe kutaramba(longevite)
  22. Kugira igipimo cy’isukari kiri hejuru
  23. Uburwayi bw’impyiko

 

Ubu rero IVURIRO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE ryabazaniye imiti ikoze mu bimera ijana ku ijana (%) ikaba ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa ,abanyamerika na Malaisia ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kandi ikaba yizewe kuko ihabwa ubuziranenge bw’ibigo mpuzamahanga byita ku miti n’ibiribwa  ireba ko nta byangiza ubuzima bwa muntu ibyo bigo ni nka :FDA(Food and Drugs Administration),GMP(Good Manufacturing Practice) na HALLAL (ikigo cyabayisilamu kigenzura imiti n’ibiribwa ko bitangiza ubuzima bw’umuntu (hamfull)

Iyi miti ikaba ikuraho burundu uburwayi bwo kugira aside nke mu gifu

Muri iyo miti twavuga nka:  spirulina Tablet, blueberry juice,blueberry super nutrition,Protein powder ,Golden Six Capsule,cordy royal jelly capsule

 

 

                               ADDRESS

 IVURIRO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, Muhima mu nyubako ya Chic muri etaji ibanza (muri 0) winjiriye mu marembo ya Chic na Gare ya Down Town kuri RESTAURENT UMUT na MTN CENTER winyiye ahategaganye na BANK OF AFRICA hasi kuri PARKING winjira muri CHIC imbere

Umuryango wa D055A2 Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) 

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

Mwanasura urubuga rwacu rwa youtube arirwo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

 

IZINDI NKORANYAMBUGA