
IBIHAHA ni rumwe mu ngingo zifite akamaro kanini mu mubiri wacu kandi rukora byinshi Niyo mpamvu kubibungabunga no kubirinda ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi. Ibihaha nibyo umubiri wacu wifashisha kugirango twinjize umwuka mwiza wa oxygen tukanasohora umwuka mubi wa gaz carbonique.
Ibihaha bikora ubutaruhuka haba ku manywa cyangwa nijoro. Burya niyo turyamye byo ntibiruhuka bikomeza gukora. Iyo utagihumeka, uba wapfuye.Nyamara kandi bamwe baba babizi cyangwa batabizi bangiza ibihaha byabo.mu buryo butandukanye urugero Iyo unywa itabi , uhumeka umwuka wo mu kirere wanduye, utivuza indwara zo mu buhumekero uba uri gushyira ibihaha byawe mu kaga.
TWABABWIRA KO
- Nta bihaha nta guhumeka
- Nta guhumeka nta mwuka mwiza wa oxygene
- Iyo nta oxygene nta ngufu
- Nta ngufu nta buzima
- Nta buzima bivuze gupfa.
Niki gitera Kanseri y’ibihaha
- Itabi riza ku mwanya wa mbere mu gutera kanseri y’ibihaha:kunywa itabi buri munsi yaba isigara,kunywera mu nkono y’itabi,itabi ry’ibibabi buri munsi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’urunywa byumwihariko kurwara kanseri y’ibihaha hagati 8 ni 9 ku 10 (8/10)bya kanseri y’ibihaha biterwa no kunywa itabi .Abanywi b’itabi bafite ibyago byikubye inshuro 20 byo kurwara kanseri y’iibihaha ugereranije n’abatarinywa.
- Igihe umara unywa itabi,umubare w’iryo unywa ku munsi
- Imyaka watangiriyeho ku rinywa iyo uritangiye ku myaka 12 uba ufite ibyago byo kuzarwara kanseri y’ibihaha ku myaka 40
- Ku batanywa itabi ariko bahumeka umwuka waryo nibura 30 % cyane cyane abana bafite ababyeyi banywa itabi.
- 10 % by’abarwayi ba kanseri y’ibihaha bayiterwa no guhumeka umwuka wanduye urimo nka arsenic,nickel,chrome,goudrons,amiante n’iyindi
- Guhumeka umwuka uturutse muri moteri z’imodoka zikoresha mazutu
- Ibyo kurya bikennye ku mbuto n’imboga
Ibimenyetso biranga umurwayi wa Kanseri y’ibihaha
- Inkorora idakira ahubwo igenda yiyongera
- Kubura umwuka ,guhumeka bigoranye
- Kubabara mu gatuza bihoraho
- Ubwandu bwo mu bihaha (infections pulmonaires)
- Umunaniro uhoraho
- Kubura appetite
- Gutakaza ibiro ku buryo bwihuse nta yindi mpamvu izwi yabiteye
- Kunanirwa kumira ibyo kurya
- Guhinduka kw’ijwi
- Gukorora ukacira amaraso, Igikororwa kivanze n’amaraso,
- Uburwayi bw’umutwe udakira
- Kurwara amasazi cyangwa utubyimba duto mu muhogo
- Kunanirwa kureba neza ugahunyeza
- Kubyimba isura n’igikanu
Uko wakirinda Kanseri y’ibihaha?
- Niba ufata ku gatabi, wakareka kuko ni bwo buryo bwo kuyirinda ku bakanywa dore ko ari na bo bakunze kwibasirwa na Kanseri ifata ibihaha,
- Niba utanywa itabi ntuzigere ubigerageza,
- Gerageza kwirinda uriya mwotsi w’abanywi b’itabi,
- Rinda urugo rwawe kubamo itabi kuko uzaba urinze n’umuryango wawe,
- Jya kwisuzumisha igihe ufite kimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru,
- Jya ukunda kurya imuto n’imboga,
- Irinde kunywa inzoga nyinshi,
- Jya ukora imyitozo ngorora mubiri.
- Jya urya imboga n’imbuto
- Genzura aho ukorera umwuka muhumeka
- Irinde kuzana imyenda yo mukazi mu rugo
- Gerageza kuba ahantu hari umwuka mwiza
- Irinde gutaba imbaho zishaje cyangwa zaboze
- Siba imitutu ku nzu
Ubu rero IVURIRO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE ryabazaniye imiti ikoze mu bimera ijana ku ijana(%) ikaba ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa ,abanyamerika na Malaisia ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kandi ikaba yizewe kuko ihabwa ubuziranenge bw’ibigo mpuzamahanga byita ku miti n’ibiribwa ireba ko nta byangiza ubuzima bwa muntu ibyo bigo ni nka :FDA(Food and Drugs Administration),GMP(Good Manufacturing Practice) na HALLAL(ikigo cyabayisilamu kigenzura imiti n’ibiribwa ko bitangiza ubuzima bw’umuntu (hamfull)
Iyi miti ikaba ihangana n’uburwayi bwa kanseri y’ibihaha
Muri iyo miti twavuga nka: Reishi capsules,Ginseng capsules, Cordy Active capsules,Golden Hypha capsules, spirulina Tablet ,Cordy Royal Jelly Capsules, Double Stem Cell
ADDRESS
IVURIRO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, NYARUGENGE mu nyubako ya Mic muri BASEMENT winjiriye kuri METROTECH, munsi ya RRA, umanutse muri escalier zihari uhita utubona twegeranye na SHARP DESIGNER LTD
Dukorera muri Basement mu muryango wa A1 (Basement, Door A1)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP)
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
Mwanasura urubuga rwacu rwa youtube arirwo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, NYARUGENGE mu nyubako ya Mic muri BASEMENT winjiriye kuri METROTECH, munsi ya RRA, umanutse muri escalier zihari uhita utubona Twegeranye na SHARP DESIGNER LTD . Kalibu mu muryango wa A1 muri Basement
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw