
Uburwayi bw’umwingo buterwa n' agace gaherereye ahagana mu muhogo kabyimba kitwa (Thyroid glande), ako gace kakaba gafitiye umubiri wacu akamaro gakomeye harimo kuvura imisemburo wa thyroxine, yifashishwa n'umubiri mu mirimo itandukanye harimo kugenzura ikigero cy'ubushyuhe bw'umubiri, kugena ingano y'imbaraga umubiri ukoresha, kugenzura ugutera ku mutima n’ibindi.
Hari uburwayi butandukanye bufata aka gace gaherereye mu muhogo gasohora imisemburo
umwingo urimo amoko abiri.
1. Ubwoko bwa mbere bw’umwingo buterwa no kubura imyunyu ngugu ya iyode mu maraso, ibi bigatuma iyo mvubura ibyimba ikaza inyuma (exterior of the neck) cyangwa ikagana mu ijosi imbere (interior in the neck).
2.Ubwoko bwa kabiri buterwa no kwiyongera kw’ imisemburo ya thyroxine mu maraso. Icyo gihe na bwo iyo mvubura irabyimba n’ amaso agaturumbuka (toxic goiter).
Ibimenyetso biboneka ku murwayi w’ umwingo:
- Kugira ubushyuhe bwinshi, haba mu gihe hakonje cyangwa hashyushye, bitewe n’uko ya misemburo yabaye myinshi bigatuma umubiri ukora cyane.
- Kugira isesemi no gusonza cyane.
- Kunanirwa guhumeka no kumira
- Kwitsamura kenshi no gukorora
- Kugira ijwi risaraye
Umwingo watewe n’ikorwa ry’umusemburo wa thyroxine mwinshi (Hyperthyroïdie)
- Umurwayi atakaza ibiro cyane (kunanuka)
- Gutera cyane k’umutima
- Gususumira
- Kumva ufite ubwoba no kurakazwa n’ubusa
- Kugira icyocyere no kubira ibyuya mu buryo bukabije
- Gucika umusatsi no kuvunika inzara byoroshye
- Uburwayi bw’uruhu butandukanye
- Gucibwamo, n’ibindi.
Umwingo watewe n’ikorwa ry’umusemburo muke wa Thyroxine (Hypothyroïdie) umurwayi agaragaza ibi bimenyetso:
- Kubyimba mu maso
- kwiyongera ibiro mu buryo budasobanutse (kubyibuha)
- Imikorere mibi (kugenda buhoro) y’ubwonko bishobora kuganisha ku kwiheba (Depression)
- Guhorana umunaniro udashira
- Kwituma impatwe (Constipation)
- Gutera buhoro k’umutima
- Kubangamirwa no kurya cyangwa kunywa ibikonje
- Kugira uruhu rw’umye rukanakubabaza
- Kubabara no kokerwa inyama n’imitsi bigize umubiri
- Kubabara mu ngingo
- Kugira imihango myinshi cyangwa ihindagurika ku bagore n’abakobwa
Abakunze kwibasirwa n’indwara y’umwingo
- Abagore barengeje imyaka 50
- Kuba mu muryango harimo uwigeze kuwurwara
- Gukoresha imiti imwe n’imwe,
- Abagore batwite
Ese uburwayi bw’mwingo buravurwa bugakira?
Uburwayi bw’umwingo ni indwara ikira bitewe n’urugero igezeho cyangwa n’icyawuteye. mu gihe ufite umwingo uterwa no kubura imyunyu ngugu ya Iyode, kwa muganga bashobora gushishikariza umurwayi kurya amafunguro akungahaye ku myunyu ngugu ya iyode ndetse no kugabanya amafunguro akennye kuri iyo myunyu ngugu
Ubu rero IVURIRO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE ryabazaniye imiti ikoze mu bimera ijana ku ijana(%) ikaba ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa ,abanyamerika na Malaisia ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kandi ikaba yizewe kuko ihabwa ubuziranenge bw’ibigo mpuzamahanga byita ku miti n’ibiribwa ireba ko nta byangiza ubuzima bwa muntu ibyo bigo ni nka :FDA(Food and Drugs Administration),GMP(Good Manufacturing Practice) na HALLAL(ikigo cyabayisilamu kigenzura imiti n’ibiribwa ko bitangiza ubuzima bw’umuntu (hamfull)
Muri iyo miti twavuga nka: spirulina Tablet,Reishi capsules ,Golden hypha capsules,Magilim capsules ,Cordy active capsules,Cordy Rayal Jelly capsules,Ca+Fe+Zi plus capsules, L care Plus.
ADDRESS
IVURIRO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, Muhima mu nyubako ya Chic muri etaji ibanza (muri 0) winjiriye mu marembo ya Chic na Gare ya Down Town kuri RESTAURENT UMUT na MTN CENTER winyiye ahategaganye na BANK OF AFRICA hasi kuri PARKING winjira muri CHIC imbere
Umuryango wa D055A2 Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP)
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
Mwanasura urubuga rwacu rwa youtube arirwo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu mujyi wa KIGALI mu nyubako ya CHIC muri Etage ya 0 ;Umuryango D55A2
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw