
umuntu akenera amaraso kugira ngo abashe kubaho, kubera ko ariyo afasha mu gutwara umwuka mwiza (Oxygen) ari nawo duhumeka, mu bice bitandukanye by’umubiri , bityo bigafasha ingingo zose z’umubiri gukora neza iyo amaraso abaye make mu mubiri bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu, ukaba wanatakaza ubuzima mu gihe atihutiye kujya kwa muganga ngo ukurikiranwe.
Kugabanuka kw’amaraso mu mubiri, bituruka ku igabanuka rya Hemogolobine (Hemoglobin), izi zikaba ari Poroteyine (Protein) zikungahaye ku Butare (Iron) ziboneka mu nsoro zitukura z’amaraso.
Ubusanzwe ingano (Volume) y’amaraso k’umugabo iba ingana na litiro 5, 5 naho ku mugore akaba angana na litiro 4.5, iyi ndwara yo kubura amaraso (anemia) ntivuze ko amaraso yagabanutse mu ngano ahubwo bivuze ko intete zitukura zidahagije kuko niyo bapima bareba ko ufite amaraso make bapima ibyitwa hemoglobin biboneka mu ntete zitukura.
Hemoglobin ni Ubwoko bwa poroteyine iboneka ku ntete zitukura (red blood cells) ikaba ariyo itwara umwuka mwiza wa (Oxygen), nanone hemoglobin niyo ituma amaraso agira ibara ritukura bityo bikaba binasobanura Impamvu, umuntu ufite anemia yeruruka mu Maso, mu bworo bw’ibirenge no mu ntoki.
Ni iki gitera indwara yo kubura amaraso?
Ushobora kugira iki kibazo cyo kubura amaraso bitewe n’impamvu zitandukanye nko kuba:
- watakaje amaraso menshi maze insoro zitukura zikagabanuka.
- Umubiri udakora insoro zitukura zihagije.
- Umubiri wangiza insoro zitukura.
- Kutagira ubutare (iron) mu mubiri
- Kurya amafunguro akennye ku ntungamubiri zitandukanye cyane cyane ubutare(Fer)
- Kuba ufite indwara zituma amara adakamura neza intungamubiri mu biryo
- Kwivumbagatanya k’umubiri ukisenya ubwawo ibyo bita autoimmune disorder
- Uburwayi bw’impyiko
- Indwara zidakira nka diyabete,kanseri, n’izindi..
- Ibazo by’imisemburo nko kuba ufite imvubura ya tiroyide (thyroid )idakora neza
- Indwara ya maraliya
- Gukoresha imiti imwe n’imwe
Ni ibihe bimenyetso biranga iyo ndwara?
- Umunaniro ukabije (stress)
- Umuhangayiko
- Gukonja ibirenge n’ibiganza
- Kugira imbaraga nke
- Kugira uruhu rwerurutse
- Kurwara umutwe
- kugira isereri
- Kubabara mu gatuza
- Gutera cyane k’ umutima no guhumeka insigane
- Kugira inzara zivunagurika ubusa
- Kunanirwa kurya, cyane cyane ku bana (Loss of Appetite)
- Kumva ushaka kurya umukungugu, barafu, ibinyamafufu n’ibinyampeke
- Gutakaza ibiro (lose weight)
Dore abo iyi ndwara ikunze kwibasira?
Abagore baba bashobora kugira ikibazo cy’amaraso make kubera kujya mu mihango. Abagore batwite na bo bashobora kugira icyo kibazo mu gihe barya indyo itarimo aside forike cyangwa vitamine B.
Impinja zivuka zidashyitse cyangwa zifite ibiro bike, ziba zishobora kwibasirwa n’iyo ndwara kuko ziba zidashobora konka ngo zigire ubutare buhagije mu mubiri.
Abana batarya ibiryo bifite intungamubiri.
Abantu batarya inyama kandi ibiryo barya bikaba bidakungahaye mu butare.
Abantu barwaye indwara zababayeho akarande, urugero nk’indwara z’amaraso, kanseri, impyiko, udusebe hamwe n’izindi ndwara ziterwa na mikorobe.
Iyi ndwara yavurwa gute?
Iyo iyi ndwara yatewe no kubura ubutare cyangwa izindi vitamini mu mubiri, iba ishobora gukizwa no kurya indyo ikungahaye ku bintu bikurikira:
Ubutare: Ubutare buba mu nyama, mu bishyimbo, mu nkori no mu mboga z’icyatsi kibisi. Biba byiza iyo ukoresheje amasafuriya cyangwa amapanu yagenewe guteka ibyo kurya birimo ubutare, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko bishobora kongera ubutare buba buri mu byo utetse.
Aside forike. Wayisanga mu mbuto, mu mboga rwatsi, mu runyogwe, mu bishyimbo, muri foromaje, mu magi, mu mafi, mu mbuto z’umuluzi no mu bunyobwa. Nanone wayisanga mu binyampeke n’ibibikomokaho. Urugero nko mu mugati, mu makaroni no mu muceri.
Vitamine B-12. Ushobora kuyisanga mu nyama, mu bintu bikomoka ku mata, mu binyampeke byongera imbaraga n’ibikomoka kuri soya.
Vitamine C. Ushobora kuyisanga mu ndimu, mu mutobe w’indimu, mu rusenda, muri Borokori, mu nyanya, mu madegede no mu nkeri. Nanone ibiryo bikungahaye kuri vitamine c bishobora kongera ubutare mu mubiri.
Ubu rero IVURIRO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE ryabazaniye imiti ikoze mu bimera ijana ku ijana (%) ikaba ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa ,abanyamerika na Malaisia ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga ivura indwara yo kubura amaraso (anemie) ndetse no kongera intungamubiri (vitamin) mu mubiri kandi ikaba yizewe .kuko ihabwa ubuziranenge n’ibigo mpuzamahanga byita ku miti n’ibiribwa ireba ko nta byangiza ubuzima bwa muntu ibyo bigo ni nka :FDA (Food and Drugs Administration),GMP(Good Manufacturing Practice) na HALLAL (ikigo cyabayisilamu kigenzura imiti n’ibiribwa ko bitangiza ubuzima bw’umuntu (hamfull)
Muri iyo miti twavuga nka: Ca+Fe+Zi plus capsule, Golden Six capsule,spirulina Tablet,Multivitamin tablet,Cordy Royal Jelly
ADDRESS
IVURIRO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, NYARUGENGE mu nyubako ya Mic muri BASEMENT winjiriye kuri METROTECH, munsi ya Rwanda Revenue Autority, umanutse muri escalier zihari uhita utubona twegeranye na SHARP DESIGNER LTD
Dukorera muri Basement mu muryango wa A1 (Basement, Door A1)
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP)
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
Mwanasura urubuga rwacu rwa youtube arirwo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, NYARUGENGE mu nyubako ya Mic muri BASEMENT winjiriye kuri METROTECH, munsi ya RRA, umanutse muri escalier zihari uhita utubona Twegeranye na SHARP DESIGNER LTD . Kalibu mu muryango wa A1 muri Basement
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw