
Umwijima ni rwo rugingo runini mu mubiri w’umuntu rukaba ruherereye mu ruhande rw’iburyo kunda kandi rugira uruhare runini mu mikorere itandukanye y’umubiri kuko rukora imirimo irenze 500 mu mubiri w’umuntu.Umwijima ufatwa nka laboratwari (laboratory) y’umubiri w’umuntu.
muri iyo mimaro myinshi umwijima ukora twavugamo iyi ngenzi nko:
- Gukora igikoma kizwi nka bile, gifasha mu igogorwa ry’ibyo turya byose
- Gusukura no gusohora uburozi mu maraso
- Kubika isukari (glucose) yitabazwa mu gutanga imbaraga zituma umubiri ukora neza.
Ugendeye kuri aka kamaro gatandukanye umwijima ukora, ni ngombwa kuwusigasira no kuwurinda ibiwangiza.
Twavugamo nko:
Kwirinda ibiryo n’ibinyobwa bituma ukora nabi; nk’ibiryo birimo amavuta menshi cg bishiririye, inzoga nyinshi, ikawa, n’ibindi bishobora kuwangiza uzaba uri kuwusigasira, bityo ukore neza.
Dore ibimenyetso byakwereka ko umwijima uri kwangirika
1. Guhora wumva wacitse intege kandi urushye
Guhora unaniwe cg wacitse intege kandi nta kazi gakomeye wakoze, bishobora kuba ikimenyetso cy’umwijima ukora nabi. Umwijima niwo uhindura ibyo turya imbaraga umubiri witabaza mu gukora imirimo ya buri munsi.
2. Iseseme no kuruka
Iseseme no kuruka ni ikimenyetso cy’uko mu mubiri hari ikintu kitagenda neza.Ku bantu umwijima watangiye kwangirika, bahorana iseseme itajya ishira. Impamvu ni uko umwijima uba utagishobora gusohora no kwikiza uburozi.
3. Ibibazo mu rwungano ngogozi
Nkuko twabibonye, akamaro gakomeye k’umwijima ni ugufasha mu igogorwa ry’ibiryo, ukora bile. Iki gikoma gifasha mu gucagagura ibiryo bikomeye nk’ibinure, no gufasha amara kwinjiza intungamubiri ziba zamaze kugogorwa.Umwijima utabasha kugogora neza . bishobora gutera ibindi bibazo bikomeye nk’utubuye mu rwagashya, ibyuka mu mara, kwituma impatwe, kutihanganira ibiryo birimo amavuta n’inzoga n’izindi ndwara zibasira amara.
4. Kubyimbagana
Kwangirika k’umwijima bishobora gutera amazi kwireka cyane cyane mu birenge cg mu mavi. Bigatuma umuntu abyimba ibirenge ndetse n’ahandi mu ngingo.
5. Guhinduka kw’ibara ry’inkari
Iyo utanyweye amazi ibara ry’inkari rikunda guhinduka rigasa umuhondo. Niba ariko unywa amazi menshi inkari zigakomeza gusa umuhondo, ni ikimenyetso cy’uko umwijima ufite ikibazo.
Guhinduka kw’ibara ry’inkari biterwa n’uko umusemburo wa bilirubin uba wabaye mwinshi mu maraso, umwijima ntubashe kuyisohora ubinyujije mu mpyiko.
Gusa inkari zishobora guhindura ibara bitewe n’imiti ya antibiyotike uri kunywa, kuba hari enzymes ubura, umubiri udafite amazi ahagije, gufata inyongera za vitamin B, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari cyangwa ibindi bibazo mu mpyiko.
Niba ubona inkari zawe zihorana ibara ridasanzwe ni ngombwa kugana kwa muganga ukamenya ikibitera.
6. Uruhu rutangira gusa umuhondo
Kimwe mu bimenyetso bigaragara cyane by’uko umwijima uri kwangirika, ni uguhindura ibara ku ruhu akenshi rugasa umuhondo (jaundice). Utangira kubona amaso, intoki, inzara, ururimi n’uruhu byose bisa umuhondo.
Ibara ry’umuhondo riterwa nuko bilirubin iba yabaye nyinshi mu maraso no mu ngingo.
Bilirubin igira ibara ry’umuhondo, yikora mu gihe umwijima uri gushwanyuza uturemangingo dutukura tw’amaraso dushaje. Ubusanzwe umwijima ufite ubushobozi bwo kuyikiza, kimwe n’uturemangingo dushaje. Iyo umwijima utagikora neza, bilirubin iba nyinshi mu maraso nuko bikagaragarira ku ruhu rusa umuhondo.
Nuramuka ubonye uruhu rwawe rutangiye guhindura ibara ntuzazuyaze, uzagane kwa muganga.
7. Kubura ubushake bwo kurya
Nubwo gutakaza appetit ari ikibazo giterwa n’impamvu nyinshi, nibiramuka bikubayeho biherekejwe na kimwe mu bindi bimenyetso twavuze aha uzihutire kugana ivuriro. Kuko bishobora kuba ikimenyetso cy’uko umwijima wawe wibasiwe n’indwara ikomeye nka hepatite cg impyiko zitagikora neza.
Iyo umwijima utari gukora neza, umubiri biwusaba gukora cyane kandi ukoresheje intungamubiri nke, kugira ngo ubashe kubaho, bityo ugahora wumva urushye.
Ese warinda umwijima wawe ute?
- Irinde kunywa inzoga nyinshi, nubishobora uzireke.
- Ni ngombwa kurya ibiryo bisukura umwijima; nka tungurusumu, beterave, pome, avoka, broccoli, indimu n’icyinzari
- Ni ngombwa gufata amafunguro akungahaye kuri vitamin C, kuko arinda kwangirika k’umwijima
- Niba ubyibushye birengeje urugero, tangira ushake uburyo ubigabanya
- Ugomba kwirinda kunywa itabi
- Irinde kurya kenshi ibiryo bitunganyirizwa mu nganda n’ibirimo amavuta menshi kuko bibangamira umwijima.
- Niba urwaye diyabete, gerageza kugira ibipimo bikwiriye by’isukari mu maraso.
Ushobora kuba ufite uburwayi bw’umwijima kuburyo byatera umwijima wawe kwangirika,Ubu muri KUNDUBUZIMA HEALTH CARE tubafitiye imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga twavuga nka FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi.Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo tw’umwijima kutangirika,ituma amaraso atembera neza mu mwijima,ndetse igatuma n’umwijima utabika ibinure n’imyanda.Ikindi ni uko iyo miti myimerere,ihangana cyane na Virus zitera Hepatite,bityo umwijima wawe ugakora neza.
Iyo miti ni: Reishi capsules, Golden Hypha capsule, Cordy Active capsules, Spilurina capsules, TeDivina
ADDRESS
Uramutse ukeneye iyi miti wagana ikigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI , Muhima mu nyubako ya Chic muri etaji ibanza (muri 0 winjiriye mu marembo ya Chic na Gare ya Down Town kuri RESTAURENT UMUTI na MTN CENTER na BANK OF AFRICA HASI KURI PARKING winjira muri CHIC IMBERE Umuryango D055A2
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP)
Mwanasura urubuga rwacu rwa arirwo
Dukorera mu mujyi wa KIGALI mu nyubako ya CHIC muri Etage ya 0 ;Umuryango D55A2
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw