• Webmail
  •    
  • Call: (+250) 785686682/(+250) 788865515
Banner

MULTI VITAMIN Inyunganiramirire ,ikiribwa cy’ingenzi cyuzuye intungamubiri (Vitamine :A,D,E,K,C,B complexe),zose nkenerwa buri munsi ku mubiri w’umuntu ikaba irindara ikanavura indwara zigakira ku bana bato n’abantu bakuru


Views: 218

Share your story:

Multi vitamins ikorwa na fukang igizwe n’uruvange rwa vitamins nyinshi ziboneka mu byo kurya byumwimerere ikaba iteguwe ku buryo ari inyunganiramirire yuzuye intungamubiri zose(vitamins),imyunyu ngugu(mineraux) ndetse n’izindi ntungamubiri zifasha umubiri gukora neza.

Inyunganiramirire y’uruhurirane rw’intungamubiri ndetse n’imyunyu ngugu niyo iyi multivitamins.ikaba ikenerwa n’umubiri cyane kuruta imyunyu ngugu kuko umubiri uyikenera buri munsi kugirango umuntu abeho neza agire ubuzima bwiza buzira umuze.

Vitamines zifasha umubiri guhindura ibyo twariye mo imbaraga bityo umubiri w’umuntu ntuhungabane

Vitamines ifasha ibice by’umubiri (tissus) kubaho bigakora neza

Umuntu agomba kurya intungamubiri(vitamines) zitandukanye ku buryo buhoraho kugirango hirindwe ibura rya zimwe muri izi ntungamubiri(vitamines) kuko byatera indwara zitandukanye ziterwa no kubura intungamubiri (vitamines)z’ingenzi zifasha umubiri gukora neza.

Umubiri w’umuntu ubika intungamubiri(vitamines) ku buryo butandukanye:

Vitamines A,D na B12 umubiri uzibika ku bwinshi (en quantites) mu nyama y’umwijima.umuntu mukuru ashobora kugira ikibazo cyo kubura intungamubiri(vitamins) za A na D mu gihe cy’amezi menshi cyangwa igihe kirekire n’intungamubiri(vitamins) za B12  rimwe na rimwe mu myaka yo hejuru mbere yo kugaragaza ibura ry’izi ntungamibiri(vitamins) mu gihe intungamubiri(vitamines) zo mu bwoko bwa B3(niacin et niacinamide) umubiri uzibika mu gihe gito(quelques semaines)

Ibikwa ry’intungamubiri (vitamines) za C ubushakashatsi bwerekanye  ko hagati y’ukwezi 1 n’amezi 6 umuntu atangira kugaragaza ibimenytso byo kubura izi ntungamubiri(vitamines).

Indwara ziterwa no kubura ry’intungamubiri(vitamines) mu mubiri w’umuntu zikunda kugaraga ni:

INDWARA ZITERWA NO KUBURA INTUNGAMUBIRI(VITAMINES)

1.Scorbut ni indwara ifata umuntu akava amaraso mwishinya y’amanyo ndetse yatinda kuvurwa  agakuka amenyo iterwa no kubura intungamubiri(vitamines)  za C

2.Beriberi ni indwara ifata umubiri w’umuntu ikangiza imitsi n’imyakura ikarangwa no gutakaza ibice bigize (engourdissement) umubiri,guhorota (amaigrissement),umunaniro (fatigue),kokerwa ukumva wakishima buri kanya ku maguru,kudakura kw’imitsi(atrophie des musculaire ikaba iterwa no kubura intungamubiri (vitamines) za B1(thiamine)

3.Pellagre ni indwara ifata umubiri w’umuntu uruhu rugahindura ibara ku birabura ruba umukara cyane ndetse rukumagara rugakanyarara naho ku bazungu ruhindura ibara rukaba umutuku nabo rugakanyarara rukumagara, rugasaduka ,rukokera.irangwa no kucibwamo cyane(diarrhee),kuribwa munda,kubura appetit,kugira isesemi no kuruka,kuribwa umutwe cyane ,kwitiranya ibintu n’abantu,n’umuhangayiko ikaba iterwa no kubura intungamubiri (vitamines) za B3(niacin)

4.Rachitisme ni indwara irangwa no kugwingira ku bana ,kugira inenge y’amagufa akaba yahetama,umunaniro,kutagira imbaraga mu mitsi (faiblesse musculaire),impatwe(constipation),guhetama kurutirigongo (colonnes vertebrales),kwifunga kw’imitsi itwara amaraso mu mubiri w’umuntu,kunanirwa guhagarara no gutambuka(convulsion) iterwa no kubura intungamubiri (vitamines)  za D

Intungamubiri(vitamines) zangizwa n’ubushyuhe(chaleur),urumuri(lumiere),n’ibikorerwa mu nganda niyo mpamvu gutegura ,gusarura no kubika ibyo kurya bigomba gukoranwa ubuhanga n’ubushishozi kugirango intungamubiri (vitamines ) zibirimo zitangirika ;ahubwo umubiri ubone intungamubiri(vitamines )  za ngombwa nkenerwa buri munsi mu mubiri w’umuntu

AKAMARO KA MULTI VITAMIN YA FUKANG (A12)

1. Igizwe na vitamin A:

  • Irakenewe mu gufasha ingingo,
  • Ni ingenzi mu gukura kw’amagufa n’amenyo,
  • Izamura ubudahangarwa bw’umubiri
  • Ituma tubasha  kubona neza .
  • Irinda amaso
  • Umubiri ushobora guhindura pigment yitwa beta-carotene mo vitamin A

2. Igizwe na vitamin B1(Thiamin):

  • Ikenerwa mu ikoreshwa ry’ibinure, proteyine n’ibinyasukari mu mubiri, kugira ngo bitange imbaraga.
  • N’ingenzi kandi mu gukora neza kw’imyakura (nervous system).

3. Igizwe na vitamin B3 (Niacin):

  • Ikenerwa mu gukora imbaraga mu mubiri.
  • N’ingenzi kandi mu mikorere  y’urwungano rw’imyakura urwungano ngogozi n’uruhu.

4. Igizwe na vitamin B12 (Cobalamin):

  • Ni ingenzi mu gukora uturemangingo dushya,
  • Ikenerwa mu mikorere y’ubwonko n’utunyangingo twabwo (nerve tissue)

5. Igizwe na vitamin C

  • Ifasha kugira uruhu rwiza,
  • Ituma udutsi dutwara amaraso dukora neza,
  • Irinda ikanavura indwara zifata ishinya
  • Ifasha no mu kwinjiza ubutare(fer)  mu mubiri
  • Izamura ubudahangarwa bw’umubiri
  • Irinda uturemangingo tw’umubiri (cellules)

6. Igizwe na vitamin D

  • Ifasha mu kwinjiza no gukoresha calcium mu mubiri 
  • Ikomeza   amagufa n’amenyo
  • yongera ubudahangarwa bw'umubiri
  • Ishyira kurugero insulin
  • Ifasha mu kurwanya indwara zo mu buhumekero
  • Ifasha mu gukora neza kw’ibihaha
  • Ifasha umutima gukora neza
  • Irakenewe ku bagore batwite
  • Irinda uburwayi bwa diyabete ya 1

6. Igizwe na vitamin E

  • Ifasha mu gutuma uturemangingo (cellules) dukora neza
  • Iyi vitamini igira uruhare mu gusohora imyanda imeze nk’uburozi mu mubiri.
  • Ifasha mu ikorwa ry’insoro zitukura mu maraso(globules rouges)
  • Ifasha mu ikorwa ry’intanga ku bagabo n’abagore
  • Irinda kuribwa uri mu mihango ku bagore n’abakobwa 
  • Irwanya indwara z’imitsi  n’indwara yo gususumira
  • Irinda indwara zifata amaso cyane cyane ku bantu bageze mu za bukuru
  • Ni ingenzi ku ruhu  kuko ituma runoga ntirunagire iminkanyari. Niyo mpamvu usanga yongerwa mu mavuta yo kwisiga
  • Ituma imvubura ya hypophise ikora neza ndetse inafasha imvubura ya thyroid
  • Ifasha mu iyubakwa ry’agace gatwikira uturemangingo fatizo
  • Ifasha ubwonko  gukora neza

7. Igizwe na vitamin K

  • Ifasha amaraso kuvura  (coagulation du sang)
  • Ifasha gukira vuba kw’ibisebe.
  • Ni nziza ku mu mikurire y’amagufwa ku bana ndetse n’ingimbi,
  • Irinda ku mungwa kw’amagufwa ku bantu bakuru.

Iyi Multi vitamin ya Fukang ikenewe ningeri zose yaba abana ndetse n’abantu bakuru kuko nkuko tubibonye igizwe n’intungamubiri(vitamines) zitandukanye ndetse n’imyunyu ngungu bikenewe buri munsi mu mubiri wacu.

Abana bakoresha iyi multi vitamin byagaragaye ko bagira ubwenge ndetse bagatsinda neza mu masomo yabo ndetse ntibarwaragurike.

UKO IKORESHWA

Ufata ikinini kimwe ku munsi ku muntu mukuru naho abana bafata ibinini 2 ku munsi mu gitondo na ku mugoroba.

Ubu rero IVURIRO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE ryabazaniye iyi Multi vitamin

 Uyikeneye watugana aho dukorera 

                               ADDRESS

IVURIRO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, Muhima mu nyubako ya Chic muri etaji ibanza (muri 0) winjiriye mu marembo ya Chic na Gare ya Down Town kuri RESTAURENT UMUT na MTN CENTER winyiye hategaganye na BANK OF AFRICA hasi kuri PARKING winjira muri CHIC imbere Umuryango D055A2 Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) 

Mwanasura urubuga rwacu arirwo

www.kundubuzima.rw

Mwanasura urubuga rwacu rwa Youtube arirwo

Kundubuzima health care

IZINDI NKORANYAMBUGA