Wari uzi ko kanseri Y’ibere (Breast Cancer) ari yo kanseri yibasira kandi igahitana abagore kw’isi?
Mu mwaka wa 2014 ubushakashatsi bwagaragaje ko muri America mu bagore ibihumbi Magana abiri na mirongo itatu na barindwi (20037) barwaye kanseri y’ibere, abangana n’ibihumbi mirongo ine na kimwe (41000) bahitanywe nayo, byagaragaye kandi ko munsi y’ubutayu bwa sahara mu barwyi bane barwaye kanseri umwe aba arwaye kanseri y’ibere.
Nkuko bigaragazwa n’ikigo gishinzwe gukumira indwara ku isi (CDC) iyi kanseri ni ya kabiri mu guhitana abagore mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko kanseri y’ibere ivurwa igakira, iyo yamenyekanye kare, akaba ariyo mpamvu ikangurira abantu kuyisuzumisha badategereje kuremba.
Ese Ninde warwara iyi kanseri y’ibere?
Kanseri y’ibere ikunda gufata abagore, aho muri America umugore umwe mu bagore umunani aba ayirwaye. Abagabo nabo bashobora kurwara kanseri y’ibere ikanabahitana kuko iba yaratinze kugaragara. Abagabo basaga ibihumbi Magana ane basanganywe kanseri y’ibere muri America mu mwaka wa 2014.
Iyi kanseri ntikunze kuboneka mu bagore bafite imyaka iri munsi ya mirongo itatu (30) ahubwo barwaramo ibindi bibyimba bitari kanseri ariko nabyo bikenera kuvurwa kare. Kanseri y’ibere ikunda gufata abagore bakuze akenshi nyuma y’imyaka mirongo itandadatu nubwo bitabujijwe ko umuntu uri munsi yiy’imyaka yayirwara.
Kanseri y’ibere iterwa n’iki?
Ubusanzwe kanseri zose zibaho iyo hari uturemangingo twa rumwe mu ngingo zigize umubiri twakuze bidasanzwe tukabyara utundi twinshi mu buryo budasanzwe, ubushakashatsi bwinshi bwakozwe ntibugaragaza igitera uturemangingo kubyara utundi ahubwo bwabashije kubona bimwe mu byongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.
Ese Kanseri y’ibere iterwa n’iki?
Impamvu zitera kanseri y’ibere ahanini usanga zifitanye isano n’umusemburo wa oestrogen (umusemburo utuma habaho iremwa ry’ibice bitandukanye bigize umubiri w’umugore nk’amabere n’ibice bigize imyanya myibarukiro y’umugore ndetse ukagena ukwezi k’umugore “regulate menstrual circle”) muri ubu buryo;
- Imyaka (uko umuntu akura ibyago byo kurwara kanseri y’ibere biriyongera),
- Iyo mu muryango hari uwo mufitanye isano warwaye kanseri y’ibere,
- Iyo wigeze kuyirwara haba hari amahirwe ko yagaruka,
- Imihango (umuntu wagiye mu mihango ataragira imyaka cumi n’ibiri “early menarche” cyangwa agacura nyuma y’imyaka mirongo itanu n’itanu aba afite ibyago birushijeho byo kurwara kanseri y’ibere),
- Ibara ry’uruhu (abazungu barwara iyi kanseri cyane kurusha abirabura ariko iyo abirabura bayirwaye irabazahaza bikomeye ahanini kubera kutivuza hakiri kare),
- Umubyibuho ukabije,
- Kongera imisemburo (ibi biba iyo umuntu yigeze gukoreshaho imisemburo itari karemano nk’imiti ivura ikibazo k’imisemburo),
- Kunywa inzoga nyinshi.
Ibimenyetso bya kanseri y’ibere;
- Kuribwa amabere cyangwa mukwaha bidafite aho bihuriye n’imihango bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’ibere,
- Gutukura no kuzana utwenge duto kw’ibere bikamera nk’igishishwa cy’icunga (peau d’orange),
- Kuzana utuzi mu moko rimwe rimwe turimo amaraso,
- Guhenengera kw’imoko,
- Guhindura ingano cyangwa ishusho y’ibere rimwe,
- Ikibyimba mu ibere cyaba kiryana cyangwa kitaryana gishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’ibere.
- Impinduka m’utureangingo twa DNA (Mutation).
Kanseri y’ibere iyo igeze kure ishobora kuva mu ibere ikajya mu bindi bice by’umubiri nk’ubwonko, ibihaha,amagufwa.
Ese kanseri y’ibere ishobora kuvurwa igakira?
Muri rusange iyo kanseri ivumbuwe hakiri kare ku rwego rwo hasi biba bishoboka ko yavurwa igakira. Mu bintu bigena ko kanseri ikira harimo ibi bikurikira;
- Amahirwe menshi yo gukira kanseri y’ibere aterwa n’imyaka igaragariyeho (iyo bagusanganye kanseri y’ibere ufite y’imyaka mirongo itatu n’itanu uba ufite ibyago by’uko iba ikomeye kuko ntibikunze kubaho, iragorana kuvurwa kandi ikagaruka),
- Iyo itaragera mu bindi bice by’umubiri kuvurwa byoroha kurusha iyo yagiye ahandi,
- Iyo ikibyimba kirengeje santimetero eshanu (5cm) kiba kiruhije gukira cyangwa se kikazagaruka,
- Iyo ari kanseri yavuwe ikagaruka ntabwo igorana gukira.
Ubu mu kigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE, hari Green World Mass-Dispersing Tea (Breast Care) inyunganira mirire ikozwe mu bimera birimo: Radix Angelicae Sinensis, Vatica Mangachapoi, Radix Rehmannia Glutinosa, Poria Coccus, Paeonia Lactiflora, Ligusticum Wallichii, Pittospori Glabrati, Cyperus Rotundus, Rhizoma Pinelliae Preparata na Coix Lacryma-Jabi ikaba umuti mwimerere urinda kandi ukifashshwa mu kuvura kanseri y’ibere.
Dore uko “Green World Mass-Dispersing Tea (Breast Care)” ikora iyo igeze mu mubiri w’umuntu
- Ituma amaraso atembera neza mu mubiri bikagabanya ibyago byo kurwara ibibyimba mw’ibere,
- Irinda ikavura kanseri y’ibere,
- Irinda indwara z’ibere zitandukanye (ibroadenomas & tumor)
- Igabanya ibyago byo kongera kurwara kanseri y’ibere (recurrence) k’umuntu wayirwaye akayivurwa,
- Igabanya ingano y’ikimbyimba byo mu ibere,
- Isenya uturemangingo twa kanseri (cancer cells),
- Ifasha amaraso gutembera neza mu mitsi ijyana amaraso ku mutima,
- Irinda uburwayi bw’umutima bwa myocardial ischemia,
- Ikumira ingaruka ziterwa n’ubuvuzi koranabuhanga bwa kanseri buzwi nka radiotherapy na Chemotherapy,
- Yongera abasirikare b’umubiri (kuko ituma habaho iremwa ry’uturemangingo tw’ubwirinzi “white blood cells”,
- Ifasha insulin gukora neza,
- Iringaniza umuvuduko w’amaraso,
Ikenewe na bande by’umwihariko?
- Abagore barwaye kanseri y’ibere,
- Abagore barwaye ibibyimba bya kanseri (cancerous tumor) mu mabere,
- Abagore bashaka kubungabunga ubuzima bw’amabere yabo (health condition of breasts),
- Abagore bashaka kwirinda indwara z’ibere harimo na kanseri,
- Abarwaye ibibyimba byo mu ibere bitari ibya kanseri (fibroadenomas),
- Abagore bagira ububabare budasanzwe mu ibere.
Uko ikoreshwa
Igizwe n’udusashe (bags) cumi na dutandatu 16, ufata agasashe (bag) kamwe (1) kumunsi mu gitondo nyuma y’isaha imwe ufashe gufata ibyo kurya bya mu gitondo.
Green World Mass-Dispersing Tea irizewe kandi nta ngaruka mbi igira k’uwayikoresheje kuko ifite ibyangombwa by'ubuziranenge ihabwa n’ibigo mpuzamahanga nka FDA, HALLAL n’ibindi.
ADDRESS
IKIGO KUNDUBUZIMA HEALTH CARE Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, NYARUGENGE mu nyubako ya Mic muri BASEMENT winjiriye kuri METROTECH, munsi ya Rwanda Revenue Autority, umanutse muri escalier zihari uhita utubona twegeranye na SHARP DESIGNER LTD
Dukorera mu muryango wa A1 muri Basement
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP)
E-mail: kundubuzimahealthcare@gmail.com
Mwanasura urubuga rwacu arirwo
www.kundubuzima.rw
Dukorera mu Mujyi wa KIGALI, NYARUGENGE mu nyubako ya Mic muri BASEMENT winjiriye kuri METROTECH, munsi ya RRA, umanutse muri escalier zihari uhita utubona Twegeranye na SHARP DESIGNER LTD . Kalibu mu muryango wa A1 muri Basement
Telephone: (+250) 788865515
Email: info@kundubuzima.rw